Inzira ntibwira umugenzi. Dore Ingo 9 z’ibyamamare mu Rwanda zasenyutse zimaze igihe gito
Yanditswe: Thursday 22, May 2025

Si inshuro ya mbere twese twaba twumvise izina Itangishaka ibi bishatse kuvuga ko icyo Imana itaguhaye ntakucyibihatira kugitanga ku ngufu ibi birimo : Amaronko atandukanye, Ubwenge, urubyaro , urugo rwiza ndetse n’ibindi byinshi. Hari ubwo ibyo tuba dushaka bitatugendekera uko twabiteguye ari naho abanyarwanda bahera bavuga ngo inzira ntibwira umugenzi.
Iremwa ry’urugo rigaragara kandi mu gitabo cya BIBILIYA mu itangiriro 2:23-24: ’Aravuga ati ’Uyu ni igufwa ryo mu magufwa yanjye, ni akara ko mu mara yanjye, azitwa Umugore kuko yakuwe mu Mugabo.’ Ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina, akabana n’umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe.’ Imaze kurema umugabo, Imana yamuremeye umugore ngo amufashe, amwuzuze.
Nubwo bwose mu buryo budashidikanywaho urugo rwiza ari ijuru rito ariko hari ubwo bitajya biduhira ahubwo tukisanga rwa rugo twubatse rutamaze kabiri kubera impamvu zigiye zitandukanye, muri iyi nkuru mutwemerere turebere hamwe ingo 9 z’ibyamamare mu myidagaduro yo mu Rwanda zasenyutse zimaze igihe gito.
1. Platin P Baba na Ingabire Olivia
Aba bombi barushinze mu mwaka w’i 2021 gusa nyuma ya mezi ane barushinze baje kwibaruka umwana w’imfura yabo w’umuhungu. Nyuma yuko bibarutse byatangiye guhwihwiswa mu itangazamakuru ko baba baratandukanye ndetse batakibana nk’umugabo n’umugore.
Intandaro y’itandukana ryabo rikaba ari uko Platin yaje gusanga uyu mwana bibarutse atari uwe nyuma yo gukoresho ibizamini ndangasano (DNA). Mu mwaka w’i 2024 aba bombi batandukanye mu buryo bwemewe n’amategeko, mu gutandukana kwabo Bumvikanye ku buryo bazagabana ibikoresho byari mu nzu naho inzu iba iya Platin.
Ku rundi ruhande urukiko rwanzuye ko aba bombi nta mwana babyaranye Bityo ko nta nshingano za kibyeyi Platin azagira ku mwana nibatandukana , Platini akaba yarahimbiye uyu mwana indirimbo yise Ku mutima aho yamubwiraga ko azahora amukunda ati " Isi ntizagushuke mwana wanjye uzahora undi ku mutima"
2. Safi Madiba na Niyonizera Judithe
Aba bombi barushinze mu mwaka w’i 2017 ndetse icyo gihe Safi Madiba yari amaze iminsi micye avuye mu itsinda yari amazemo imyaka 10 rya Urban Boyz.
Muri 2020 Safi Madiba yasanze umugore we Niyonizera Judith muri canada gusa amaze iminsi agezeyo yatangiye kubaho mu buzima bumushaririye aho yavuze ko yahozwaga ku nkeke n’umugore we Judith. Kubera ubwo bushyamirane Safi yaje kwahukana aba agiye gucumbika ku Nshuti ye gusa ntagutinzamo Judith yahise asimbuza Safi undi musore w’intarumikwa.
Mu mwaka w’i 2023 bidasubirwaho Safi Madiba yatandukanye mu buryo bwemewe n’amategeko n’umufasha we Niyonizera Judith maze buri umwe anyura ize nzira.
Mu rugendo rwabo ubwo urukundo rwabo rwari rugitoshye Safi Madiba yamuhimbiye indirimbo zitandukanye zirimo : Igifungo, ndetse n’iyitwa Hero.
3. Muyoboke alex na Ornella Deyss Muhimpundu
Aba bombi barushinze mu mwaka w’i 2013 ndetse urugo n’urukundo rwabo byari bikomeye nk’inyundo kugeza ubwo mu mwaka w’i 2014 Alex Muyoboke yateguriraga umugore we igitaramo cyo kwizihiza isabukuru ya mavuko.
Ni igitaramo cyari cyiswe The Explosion concert cyabereye I Kigali muri Serena Hotel cyitabirwa n’abahanzi batandukanye barimo abafite amazina azwi mu muziki w’akarere ka afurika y’Iburasirazuba barimo nka : Jackie Chandiru, Big Fizzo, n’abandi benshi.
Nyuma yuko iki gitaramo kirangiye Alex muyoboke yaratashye ageze mu rugo asanga umugore we ntawuhari ndetse Ornella iryo joro yatashye igicuku. Ahageze Muyoboke yamubajije aho yarari ku buryo ataha igicuku ibi byazamuye ubushyamirane bukomeye hagati yabo bombi, umunsi wakurikiyeho umugore we yahise asubira I wabo i Burundi ndetse kuva icyo gihe ntarongera kugaruka I Kigali.
Muri 2015 ubwo yari umutumirwa mu kiganiro Sunday Night Alex Muyoboke yabajijwe niba yaba yaratandukanye n’umugore we maze ayo makuru ayatera utwatsi gusa kuva icyo gihe yabihakana kugera n’uyu munsi ntabwo umufasha we barasubirana. Muyoboke na Ornella batandukanye muri 2014 gusa Imana yahaye umugisha urukundo rwabo aho bafitanye umwana umwe w’umuhungu bise Aston.
4. Dj Pius na Ange Umulisa
Aba bombi barushinze mu mwaka w’i 2014, maze nyuma ya mezi ane barushinze baje kwibaruka imfura yabo y’umuhungu bise Yuhi Abriel. Umubano hagati yabo wakomeje kugenda neza kugera mu mwaka w’i 2017 ubwo aba bombi urukundo rwabo rwatangiraga gukonja.
Iminsi yakurikiyeho ntabwo yabaye myiza ndetse bidatinze buri umwe anyura ize nzira aho Dj Pius yashinjaga Ange kutamwubaha ndetse no gutaha igicuku. Mu mpera z’umwaka w’i 2018 aba bombi bemeranyije gutandukana nk’umugabo n’umugore Ariko bakazajya bahurira ku nshingano zo kwita ku mwana wabo w’umuhungu babyaranye witwa Abriel.
5. Shaddyboo na Medie Saleh
Aba bombi barushinze mu mwaka w’i 2012, nyuma yo ku rushinga baje kwibaruka abana babiri ba bakobwa umwe wabonye izuba muri 2012 undi muri 2014.
Nyuma yaho urukundo rwabo ndetse n’urugo rwabo rwatangiye kuzamo kidobya maze bidatinze muri 2015 Shaddyboo arahukana ndetse atwara abana be babiri aho yahise ajya gutura Kacyiru avuye I Nyamirambo aho yabanaga na Meddie Saleh.
Itandukana ryabo ahanini rikaba ryari rishingiye ku kibazo cyo gucana inyuma ndetse no kutabasha kumvikana ku mpande zombi , Nubwo imyaka 10 ishize batandukanye nk’umugabo n’umugore Ariko Uyu munsi bahurira ku nshingano zo kwita ku bana babo.
6. Aline Gahongayire & Gahima Gabriel
Aba bombi barushinze mu mwaka w’i 2013 mu birori by’ubukwe bw’igitangaza, Nyuma yaho muri Mutarama 2015 Gabriel yaje gutangaza ko yatandukanye n’umugore we Aline Gahongayire kuko batabashaga kumvikana.
Aline Gahongayire muri uwo mwaka ubwo yabazwaga ibyo gutandukana kwe n’umugabo we yaje kubyitarutsa ndetse ayo makuru ayatera utwatsi avuga ko urwabo rukomeye nk’umutarimba.
Mu mwaka w’i 2016 Gahongayire yaje kwemera ko yatandukanye n’umugabo we Gabriel kuko kumvikana hagati yabo byari byarabaye ingorabahizi. Mu mwaka w’i 2017 urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru rwemeje ko aba bombi batandukana buri umwe akanyura ize nzira, ni cyane ko nta mutungo bari bafitanye ndetse nta n’umwana babyaranye.
Gahima mu gusaba gatanya yavuze ko ashinja Gahongayire kuba yarataye urugo ndetse aba bombi batandukanye byemewe n’amategeko bamaze umwaka wose batabana nk’umugabo n’umugore.
7. Uncle Austin na Mbabazi Liliane ndetse na Joanna
Austin yarushinze na Liliane mu mwaka w’i 2006 gusa urugo rwabo rugahoramo intonganya za hato na hato aho Austin yashinjaga Uyu mugore we kuba yaramufatiranye we n’umuryango we bagatuma ashaka akiri muto kandi atarabishakaga.
Austin yaje gusaba gatanya nuyu mugore mu mwaka w’i 2010 gusa icyo gihe ntiyabishyiramo ingufu nyinshi, mu buryo bwemewe n’amategeko yaje guhabwa iyi gatanya nyuma y’imyaka 5 mu mwaka w’i 2015. Austin yatandukanye na Liliane bafitanye umwana umwe w’umuhungu.
Austin na Mwiza Joanna
Nyuma yo guhana gatanya na Liliane muri 2015, Austin muri uwo mwaka yari mu kibatsi cy’urukundo rugurumana na Joanna icyo gihe banabanaga mu nzu imwe.
Urukundo rwabo rwakomeje gutoha Ariko mu mpera za 2017 zibyara amahari ndetse Joanna asiba amafoto yose yari afitanye na Uncle Austin ku mbuga nkoranyambaga ndetse ahita asiga Uncle Austin anatwara umwana babyaranye w’umukobwa.
Uku gutandukana kwabo kwababaje cyane Uncle Austin maze akora mu nganzo ahimbira uwari umugore we indirimbo yise "Najyayo" ku munsi wa none N’ubwo batandukanye Ariko Uncle Austin aracyubahiriza inshingano za kibyeyi zirimo kwishyurira umwana amafaranga y’ishuri, n’ibindi byinshi.
8. Bijou na Lionel Sentore
Aba bombi barushinze mu mwaka w’i 2022 mu birori bihenze bibereye ijisho byabereye kuri Golden Garden ku I Rebero mu mujyi wa Kigali.
Gusa nyuma y’iminsi micye barushinze Uyu mugore yaje kwibaruka umwana w’umuhungu maze Lionel Sentore aza gufata umwanzuro wuko batandukana kuko yamenye amakuru yuko uwo mwana atari uwe.
Gutandukana kwaba bombi byashimangiwe n’ubutumwa Bijoux yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aho yagize ati " Burya uzashake umugabo nyamugabo ntuzashake umugabo wifuza kukugira umugore"
9. Amag The black na Uwase Liliane
Aba bombi barushinze mu mwaka w’i 2017 mu birori bibereye ijisho byabereye I Runda mu karere ka Kamonyi. Gusa nyuma yuko barushinze hagati yabo hakomeje kuvugwa Amakimbirane adashira ahanini ashingiye ku mitungo irimo inzu babagamo.
Guhera mu mwaka w’i 2023 aba bombi batangiye inzira yo gushaka gatanya kugirango buri umwe abohore undi yikomereze ubundi buzima. Kuri uyu munsi Amag na Liliane bakaba batakibana aho buri umwe yanyuze ize nzira.
UMUSOZO!
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *