IRENGERO: Umuhanzi BB Dj mwakunze uyu munsi yarakuze! Ndetse aracyari umuhanzi nubwo atakiri icyamamare nka mbere.
Yanditswe: Saturday 25, Jan 2025
Mu myaka yi 2006 indirimbo ye yari hose muri afurika , abari batuye mu mijyi barayibyinnye kugenda ukagera iyo mu kabari ko mu rutumva ingoma indirimbo yuyu muhanzi yarikunzwe ndetse izwi. Yari icyitegererezo ku bandi bana aho abenshi icyo gihe bumvagako baba abahanzi nka BB DJ. Ese ubundi mu busanzwe uyu mwana wabaye icyamamare ataranafata irangamuntu ubundi avuka he? Ese uyu munsi ahugiye mu biki?
. Mu busanzwe amazina yiswe na babyeyi ni Njitam Simou Dilanne Wildfried ariko yamamaye mu muziki nka BB DJ , ni umusore wabonye izuba taliki 18 kamena mu mwaka w’i 1999 avukira mu gihugu cya cote d’ivoire arinaho yakuriye.
. BB DJ yakunze umuziki akiri muto aho ku myaka ine yajyaga asohokana n’abana b’inshuti ze bakajya mu tubyiniro arinaho yaje gukura izina rya BB DJ kuko iyo yabaga arikumwe n’abandi bana yabaga abacurangira ndetse anaririmba indirimbo zitandukanye.
. Mu mwaka w’i 2004 afite imyaka itanu ya mavuko nibwo BB DJ yakoze indirimbo ye yamamaye muri afurika hose ndetse icyo gihe yari indirimbo ikunzwe na buri mwana wese. Iyi ndirimbo yitwa waka waka yari indirimbo igenewe guhwitura abana kujya bagendera mu nzira igororotse ndetse bakubaha ababyeyi babo. Nyuma yo gukora iyi ndirimbo BB DJ yabaye ikimenyabose ndetse abera icyitegererezo abandi bana bahise binjira mu muziki nyuma yaho mu bihugu bigiye bitandukanye.
. Mu mwaka w’i 2007 hasakaye amakuru yuko BB DJ yitabye Imana ariye ibiryo biroze bikavugwako byari byakozwe na Nyirarume we , aya makuru yakwiye muri afurika hose ndetse bitewe n’uburyo nta mbuga nkoranyambaga za bagaho ndetse n’uburyo bwo kubona amakuru butari bworoshye abantu benshi bizeye iyo nkuru kugera no kuri uyu munsi aho abatabikurikirana cyane baziko BB DJ yitabye Imana arozwe gusa si ukuri.
. Nyuma yo gukora indirimbo waka waka BB DJ yakomeje ubuzima bw’ishuli bituma agabanya ingufu yashyiraga mu muziki , yongeye kugaruka mu muziki mu mwaka w’i 2018 gusa ntiyongera kumenyekana nkuko yagiye kureka umuziki bimeze. Zimwe mu ndirimbo yakoze amajije kuba mukuru zirimo : Mouhment,Atoutoundrai , n’izindi nyinshi.
. Uyu munsi muri 2025 ntabwo agikoresha izina BB DJ kuko avugako atakiri umwana , uyu munsi ni umusore w’imyaka 25 ya mavuko , akaba atuye mu gihugu cya cote d’ivoire ndetse akaba akiri umuhanzi aho yahinduye amazina uyu munsi akaba yitwa JAY LA MACHINE.
Umusozo!
Umwanditsi : GLADIATOR OG
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *