skol
fortebet

Ish Kevin ari mugahinda nyuma y’ihagarikwa ry’igitaramo cye ku nshuro ya kabiri

Yanditswe: Tuesday 03, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Ish Kevin umaze kwigarurira imitima ya benshi ari mugahinda gakomeye nyuma yuko ateguye igitaramo kigahagarikwa nta minsi iracaho hari n’ikindi gitaramo cy’uyu muhanzi cyahagaritswe cyatangiye kuba.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere tariki 02 Gicurasi 2022 hari hateganyijwe igitaramo cy’umuraperi Ish Kevin cyongeye guhagarikwa nyuma y’icyo yari yatumiyemo umuhanzi w’umunya-Nigeria Ycee giheruka guhagarikwa.

Ni igitaramo cyari cyateguwe na Envolve Music ndetse na Trapish ibarizwamo abahanzi batandukanye barimo Ish Kevin.

Ish Kevin yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yihanganishije abakunzi be avuga ko nabo basanze ibaruwa ku muryanga ibamenyesha ko aho bari gukorera hafunze.

Yagize ati"Twihanganishije abafana bacu kubwo guhagarikirwa igitaramo cya Summer Fever Scilent. Umurenge wa Kimironko wafunze ahari kubera ibirori(The Keza Hotel) mbere yuko ibirori bitangira kubera urusaku.

Yakomeje avuga ko ibaruwa bayisanze ku muryango w’iyo Hotel, avuga ko ibirori byasubitswe kugeza igihe bazahabwa uburenganzira.

Kuwa 19 Werurwe 2022 uyu muhanzi yahagarikiwe igitaramo kitarangiye n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwavuze ko cyari kirimo guteza urusaku. Yongeye guhagarikirwa igitaramo icyakora cyo cyari kitaratangira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa