Ish Kevin yamaze gushyira umukono ku masezerano y’imikoranire na ‘Universal Music Group,’ sosiyete ikomeye ku Isi mu bijyanye no gufasha abahanzi, igiye kujya imufasha mu bijyanye n’ubuhanzi bwe.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 1 Nzeri 2025 nibwo Ish Kevin yasohoye itangazo rigenewe abanyamakuru, rihamya ko bamaze gusinyana amasezerano na ‘Universal Music Group,’ Ishami rya East Africa.
Ish Kevin yavuze ko yasinyanye na Universal Music Group amasezerano y’uburyo bubiri, arimo kumukorera indirimbo ndetse n’ayo kumufasha kuzigurisha.
Ish Kevin abaye umuhanzi wa kabiri ukomoka mu Rwanda usinyishijwe na Universal Music Group, Ishami rya East Africa, nyuma ya Ariel Wayz.
Semana Kevin wamamaye nka Ish Kevin ni umwe mu bahanzi bagezweho mu Rwanda, by’umwihariko agakundwa mu ndirimbo nka Amakosi, No cap n’izindi nyinshi.
Mbere yo gusinya muri Universal Music Group, Ish Kevin yari asanzwe akora umuziki abinyujije muri sosiyete yashinze ya Trapish Music.
Mu minsi ishize, Ish Kevin yatangiye kujya ahuza umuziki n’ibyo gusiganwa mu modoka, umwuga akora afatanyije n’umuvandimwe we.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *