Israel Mbonyi yateguje igitaramo Amb. Nduhungirehe amugira inama
Yanditswe: Monday 28, Oct 2024

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Israel Mbonyicyambu uzwi nka Israel Mbonyi yateguje abakunzi igitaramo ngarukamwaka, yise ‘Icyambu’ kigiye kuba ku nshuro yacyo ya gatatu.
Nkuko asanzwe abigenza yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, uyu muhanzi yateguje abakunzi be igitaramo yise ‘Icyambu Season 3 kizaba mu mpera z’umwaka.
Yanditse ati: “ICYAMBU season 3 yongeye yagarutse… ku wa 25.12.2024 NDI UBUHAMYA BUGENDA, NDASHIMA.”
Nyuma y’amasaha make yanditse ku rubuga rwa X, benshi mu bamukurikira bagaragaje ko bishimiye kuzakitabira, ari naho Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane Amb. Olivier J. P Nduhungirehe yahereye amugira inama y’aho kuri iyi nshuro yazagikorera.
Yagize ati: “Nakugira inama isumba izindi yo gukorera igitaramo kuri Stade Amahoro. BK Arena ntabwo igifite ubushobozi bwo kwakira abafana bawe bose, barimo abakirisitu n’abatari bo! Ni ukuri umutima wanjye urabyemeza!”
Mbonyi ni we muhanzi nyarwanda wa mbere wujuje BK Arena mu bye bisoza umwaka yahakoreye inshuro ebyiri.
Uyu muhanzi asanzwe akora iki gitaramo mu rwego rwo kwifatanya n’abakunzi be mu minsi mikuru isoza umwaka, bakabikora mu buryo bwo guhimbaza no kuramya Imana.
Mbonyi ateguje iki igitaramo mu gihe yitegura gukorera ikindi mu gihugu cya Tanzania, mbere yacyo akaba yari amaze igihe akorera ibindi hirya no hino ku Isi, aho yagiye mu Bubiligi, Kenya, Uganda.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *