Jean Lambert Gatare witabye Imana yari muntu ki .? Dore ibyingenzi wamenya ku buzima bwe
Yanditswe: Saturday 22, Mar 2025

Jean Lambert Gatare ni izina riremereye cyane mu itangazamakuru rya siporo mu Rwanda, yabereye benshi urugero ndetse ubuhanga bwe muri uyu mwuga nta muntu numwe wabushidkanyaho. Niwe wise umukinnyi w’umunya Brezile Ronaldo Fenomeno igifaru kubera imbaraga n’umuvuduko yagiraga mu kibuga. Jean Lambert yari umuhanga mu kogeza umupira ndetse no gucukumbura no gutangaza amakuru byumwihariko arebana n’imikino arinabyo abantu benshi bamumenye akora. Muriyi nkuru mutwemerere tugaruke ku bintu (...)
Jean Lambert Gatare ni izina riremereye cyane mu itangazamakuru rya siporo mu Rwanda, yabereye benshi urugero ndetse ubuhanga bwe muri uyu mwuga nta muntu numwe wabushidkanyaho. Niwe wise umukinnyi w’umunya Brezile Ronaldo Fenomeno igifaru kubera imbaraga n’umuvuduko yagiraga mu kibuga. Jean Lambert yari umuhanga mu kogeza umupira ndetse no gucukumbura no gutangaza amakuru byumwihariko arebana n’imikino arinabyo abantu benshi bamumenye akora. Muriyi nkuru mutwemerere tugaruke ku bintu by’ingenzi wamenya ku buzima bwuyu munyabigwi witabye Imana mu ijoro ryatambutse Taliki 21 Werurwe 2025.
Mu busanzwe Amazina yiswe na babyeyi ni Jean Lambert Gatare, yari Umunyamakuru warumaze imyaka 31 mu mwuga w’itangazamakuru.
Dore ibyingenzi wamenya kuri Jean Lambert Gatare :
. Uyu mugabo Yabonye izuba mu mwaka w’i 1970
. Mu mwaka w’i 1994 nibwo yinjiye mu itangazamakuru nk’umwuga
Dore ibigo by’itangazamakuru yakoreye :
. Radio Rwanda 1994-1997
. Radio Bbc 1997-2003
. Radio Rwanda 2003-2010
. Isango star 2010-2017
. Rushyashya 2019-2025
Gatare yakoze kandi amahugurwa y’itangazamakuru ku rwego ruhanitse mu bihugu bitandukanye ku isi birimo : Kenya, Misiri ndetse n’ubwongereza. Hirya y’imirimo iyanye n’itangazamakuru yakoze indi mirimo itandukanye irimo ; kuba umukozi ushinzwe itangazamakuru mu bigo birimo NAEB, Icyahoze ari Electrogaz , n’ibindi byinshi. Uyu mugabo ni umwe mu banyamakuru b’indashyikirwa u Rwanda rwagize ndetse abenshi mu itangazamakuru rya siporo mu Rwanda bamufatiraho urugero.
Jean Lambert Gatare yitabye Imana afite imyaka 55 ya mavuko akaba yaguye mu gihugu cy’U buhinde aho yari amaze iminsi ari kwivuriza uburwayi bw’umugongo yari amaze imyaka ibiri ahaganye nabwo, Gatare akaba yari yubatse ndetse yari umubyeyi wa bana batatu. Nubwo yitabye Imana ku myaka 55 umurage we uzahoraho iteka ryose kandi azahora ari icyitegererezo ku babyiruka binjira mu mwuga w’itangazamakuru rya siporo.
Imana imuhe iruhuko ridashira.
UMUSOZO!
UMWANDITSI : GLADIATOR OG
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *