skol

Jimmy Muyumbu yongeye gutera ingabo mu bitugu Kevin Kade

Yanditswe: Thursday 28, Aug 2025

featured-image

Jimmy Ntare Muyumbu, umushoramari uri mu bamaze kumenyekana nk’inshuti y’abahanzi batandukanye, yongeye gutera ingabo mu bitugu Kevin Kade amufasha mu ikorwa ry’indirimbo ye nshya yise ‘Nyanja’.

Kevin Kade yabishimangiriye nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo yakorewe mu Mujyi wa Tucson muri Arizona, yahamije ko uyu mugabo yamuteye inkunga iri hagati y’ibihumbi 20-25$ (hagati ya miliyoni 28-35Frw) mu ifatwa ry’amashusho yayo.

Ati “Ibintu byose ni we wabyishyuye, ntabwo ari ibintu wakumva gutyo ariko utekereje ukibaza ko biriya bintu twakoresheje mu butayu ari ibyo twubatse, wakumva uburyo byadutwaye amafaraga menshi. Ndamushimira kandi ni iby’agaciro kugira umuntu nka we mu buzima.”

Si ubwa mbere Jimmy Muyumbu ashyize itafari ku muziki wa Kevin Kade kuko mu minsi ishize yamufashije guhura na The Ben bagakorana indirimbo bahuriyemo na Element bise ‘Sikosa’ iyi na yo akaba yarayitanzeho arenga miliyoni 30 Frw.

Jimmy Muyumbu wabaye ‘Parrain’ wa The Ben mu bukwe, nubwo akomeje gushyira itafari ku muziki wa mubyara we, nta gahunda ihamye yo kuba yashinga sosiyete ifasha abahanzi wenda amuhereyeho aratangaza.

Kevin Kade ni umwe mu bahanzi bagezweho mu muziki w’u Rwanda by’umwihariko binyuze mu ndirimbo amaze iminsi akora zikamamara nka Sikosa, Munda, Jugumila, Folomiana, Pyramid n’izindi zinyuranye nka Bebe yakoranye na Ali Kiba.

Uretse Kevin Kade wagize uruhare mu iyandikwa ry’iyi ndirimbo ’Nyanja’ abandi bagize uruhare mu kuyishyiraho umukono barimo Element Eleeeh, Rumaga Junior na Bill Ruzima.

Kevin Kade yakoze iyi ndirimbo mu minsi ishize ubwo yari yerekeje muri Amerika muri ’Rwanda Convention USA’ aherutse kwitabira akanataramamo

Jimmy Muyumbu yakiriye iwe abarimo Element Eleeeh, Kevin Kade na The Ben ubwo baherutse muri Amerika muri ’Rwanda Convention USA’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa