
Umuhanzi ukomoka muri Nigeria, John Ighodaro, uzwi cyane ku izina rya Johnny Drille, yatangaje ibijyanye no kuba umubyeyi.
Uyu muhanzi hamwe n’umugore we, Rima Tahini, batangaje ko bibarutse imfura yabo, umukobwa bise Amaris Esohe Ighodaro, ku itariki ya 17 Ugushyingo 2023.
Mu kiganiro aherutse kugirana na Dose Of Society, Drille yavuze ko kuba umubyeyi byatumye arushaho gukunda no guha agaciro ababyeyi be.
Yasobanuye ko kuba umubyeyi ari uburambe buhindura ubuzima burundu.
Yagize ati: “Itegeko rimwe ngenderaho mu buzima ni uko umuryango uza imbere ya byose. Nareka icyo ari cyo cyose naba ndimo, aho ari ho hose ku isi, igihe cyose umuryango wanjye unkeneye, cyane cyane mu buryo bukomeye.”
“Umuryango wanjye ni wo wagiye unshyigikira mu bihe byose. Igihe cyose numvaga nshenguwe n’ibibera mu buzima, nahitaga nsanga umuryango, kandi ibintu bigahinduka. Bahoraga banshyigikiye, cyane cyane ababyeyi banjye. Inzozi zanjye nkuru mu buzima ni ukubasha kubitaho no kubafasha kubona isi.”
“Ababyeyi banjye ntibagiraga byinshi. Ndibuka ko hari igihe byabaga bigoye cyane, ntitubone n’ibyo kurya, ariko bagashaka uburyo bwo kudutegurira ibyo kurya.
Akomeza agira ati “Babaga bagerageje kubikora neza, bakabikorana n’ibyishimo kuri twe. Icyo gihe byasaga n’ibyishimo, ariko ubu mbyibutse, menya ko bari bagamije kuduhisha byinshi byari bikomeye kuri bo icyo gihe.
“Ubu mfite umukobwa, noneho ndasobanukiwe uko bimeze kwita ku mwana. Kuri ubu, ndushijeho gushimira ababyeyi banjye ku bwo ibyo bakoze kuri njye n’abavandimwe banjye. Kugira umwana bihindura ubuzima mu buryo butangaje cyane.”
Kandi ntekereza ko ibyo bitavugwaho bihagije, ariko nshimira Imana kuba naragize ababyeyi babashije kunyitaho, cyane cyane mu isi y’akajagari nk’iyi, ndetse no kumfasha kunyura mu bice bitandukanye by’ubuzima.
Johnny Drille ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Nigeria kandi babashije kwambutsa umuziki wabo ukarenga imbibi za Nigeria ukagera no ku Isi hose.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *