
Umuhanzi wo muri Uganda Jose Chameleon, yageze i Kigali mu ruzinduko aho aje gutaramira Abanyarwanda
Uyu muhanzi umaze igihe yita ku buzima bwe, yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Gicurasi 2025.
Jose Chameleon wagararagaje urukumbuzi afitiye Kigali mu ntangiriro za 2025, ubwo yari muri Amerika arimo kwivuza, agihaguruka muri Uganda yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ko ‘agiye iwabo.’
Yanditse ati: ”Ndi mu kirere ngiye mu rugo mu Rwanda.”
Aje mu gitaramo yagombaga gukora tariki 3 Mutarama 2025, kiza gusubikwa ku munota wa nyuma kubera ikibazo cy’uburwayi yagize.
Uwo muhanzi w’umunyabigwi mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba yaherukaga mu Rwanda tariki 4 Kanama 2018, mu gitaramo cyabereye muri Camp Kigali.
Biteganyijwe ko Joseph Mayanja wamamaye nka Jose Chameleone, azataramira muri Kigali Universe kuri iki Cyumweru tariki 25 Gicurasi 2025.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *