skol

Jose Chameleoneuherutse kubagwa munda yavuye mu bitaro yari amazemo iminsi

Yanditswe: Sunday 09, Jul 2023

featured-image

Umuririmbyi w’Umunya-Uganda wubatse amateka mu muziki, Jose Chameleone, yavuye mu bitaro aho yari amaze iminsi nyuma yo kubagwa kubera kwibasirwa n’uburwayi bwo mu nda.

Uyu muhanzi yari arwariye mu bitaro bya Aline Medical Hospital Minneapolis muri Leta ya Minnesota muri Amerika, aho yari yajyanywe nyuma yo kuzahazwa n’uburwayi.

Yajyanywe kwa muganga nyuma yo kugirira urugendo muri Amerika agiye gusura umuryango we agahita aremberayo.

Chameleone w’imyaka 44 yavuye mu bitaro kuri iki Cyumweru tariki 9 Nyakanga, nyuma y’aho abaganga babonye ko atangiye koroherwa. Hagiye hanze amashusho y’uyu muhanzi ari kuva mu bitaro, ari mu kagare ubona ko atangiye gutora agatege.

Ikinyamakuru Exclusive Bizz cyo muri Uganda, cyatangaje ko n’ubwo uyu mugabo yavuye mu bitaro akeneye igihe cyo kongera kwisuganya agatora agatege ndetse akaba yagenda nta kibazo afite.

Mu butumwa Chameleone yashyize ku rubuga rwa Threads, yatangaje ko ashimira abantu bamusengeye.

Ati “ Ndashaka gufata akanya ko gushimira mbikuye ku mutima urukundo, inkunga n’amasengesho nakiriye ndi mu bitaro. Kunyifuriza kwanyu ibyiza byampaye imbaraga muri iki gihe kitoroshye. Ubu ndi munzira yo gukira. Ndashimira Ibitaro bya Aline Minneapolis ku bw’uruhare runini mwabigizemo.’’

Yakomeje ati “N’ubwo gukira kwanjye bisaba igihe no kwihangana , nizeye ko ndaza kugarukana ubuzima buzira umuze mu minsi ya vuba. Imana yamye ari nziza kuri njye. Mwarakoze bantu mwese banjye.’’

Uyu muhanzi kugira ngo abagwe yaciwe miliyoni 370 z’Amashilingi ya Uganda (angana na 116 232 490 Frw).

Chameleone yari amaranye imyaka irenga ibiri uburwayi bwo mu nda ndetse yagiye agirwa inama n’abaganga zo kwibagisha kenshi ariko bumuzahaje cyane muri iki gihe.

Muri Kanama 2021 nabwo Jose Chameleone yari yajyanywe mu bitaro kubera uburwayi yagize mu nda.

Chameleone ni umwe mu bahanzi bo muri Uganda bakoze indirimbo nyinshi zakunzwe. Mu ntangiro za 2021 yashakaga gukomereza urugendo rwe no muri politiki akayobora Umujyi wa Kampala ariko ntibyamuhiriye.

Uyu mugabo yamamaye mu bihangano bitandukanye birimo ibyakunzwe cyane nka ‘Mama Mia’, ‘Njo Karibu’, ‘Mambo Bado’, ‘Kipepeo’, ‘Shida za Dunia’, ‘Bayuda’, ‘Vumilia’, ‘Valu Valu’, ‘Jamila’ n’izindi nyinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa