skol
fortebet

Kenny Sol yabwiye amagambo akomeye abategura ibitaramo bakomeje gusuzugura abahanzi bikabije

Yanditswe: Monday 08, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Kenny Sol uri mu bahagaze neza mu muziki w’u Rwanda ntiyaririmbye mu gitaramo Rwanda Rebirth cyari cyatumiwemo kizigenza "The Ben"kubera ibyo yise agasuzuguro kajejeta yagaragarijwe n’abateguyr iki gitaramo.
Mu nyandiko yuzuyemo ukuri kwinshi n’agahinda Kenny Sol yashyize hanze kuri iki Cyumweru, yavuze ko impamvu ataririmbye muri iki gitaramo ari agasuzuguro k’abategura ibitaramo bakomeje gusuzugura abahanzi ndetse aboneraho kubibutsa ko ibyo bakora byose batazigera babaruta.
Kenny (...)

Kenny Sol wakoreshaga imvugo yuzuye umujinya n’agahinda nubwo ntawabibona kubera ko ari ibaruwa,yavuye imuzi ibibazo abahanzi bakomeje guhura nabyo birimo gusuzugurwa n’abategura ibitaramo.

Yatangiye agira ati "Nanditse ibi mfite umutima uremereye ariko nicyo kintu cyiza cyo gukora.....Urwego rw’ubunyamwuga buke rumaze imyaka myinshi rumaze kuba virusi muri ubu bucuruzi bw’ibitaramo,nirwo ntandaro yo guhora inyuma k’umuziki nyarwanda.

Mu Rwanda niho honyine uzasanga utegura igitaramo yiyumva ko aruta umuhanzi. Reka mbisobanure, utegura ibitaramo ntabwo kandi ntazigera aruta umuhanzi.Uyu muziki uzabaho igihe kinini kubarusha rero muwubahe kandi munubahe n’abawukora.

Abategura ibitaramo baraguhamagara bagusaba serivisi bakumva ko ari impuhwe bakugiriye....Reka tubabwire ibi,muribeshya.Nta mpuhwe mutugirira.Ku rundi ruhande mukeneye abahanzi kugira ngo mukore ubucuruzi bwanyu.Turara amajoro mu ma studios dukora izi ndirimbo,bamwe muri twe dushora amafaranga tutagira kugira ngo dukore za videwo ndetse tumenyekanishe umuziki wacu.

Birambabaza cyane kuba muzi ibi ariko mukaba muhitamo gukoresha abahanzi n’ibikorwa byabo mu kuzuza imifuka yanyu gusa no kuzamura ubwibone.Ntabwo mvuga amazina ariko mwese muriyizi. ”

Uyu muhanzi asaba bagenzi be kwihagararaho bakihesha agaciro, ndetse bagaharanira ko ibi bihunduka agasuzugura kagacika.

Abahanzi bo mu Rwanda bamaze igihe kinini bataka gufatwa nabi,kwamburwa,gusuzugurwa no kwandagazwa n’abategura ibitaramo iyo batumiye abanyamahanga aho hari n’abacunaguzwa bakavanwa ku rubyiniro ku ngufu.

Kenny Sol avuga ko atarishyurwa na Kompanyi yitwa "Intore Entertainment" yamuhaye akazi mu gitaramo cya Chop life ndetse siwe gusa hari abandi bahanzi bapfiriye muri roho ntibavuge intimba baterwa n’aba bantu bategura ibitaramo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa