Umuhanzi w’icyamamare mu karere Jean Pierre Nimbona uzwi nka Kidum avuga ko ko ikibazo cya Bruce Melodie n’umucuruzi umushinja kumwambura abona cyari gukemurwa mu bundi buryo hatabayeho gufunga uyu muhanzi no guhagarika ibitaramo bye.
Umuhanzi w’umunyarwanda Bruce Itahiwacu uzwi cyane nka Bruce Melodie yafunzwe kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Kanama 2022, akigera mu Mujyi wa Bujumbura mu Burundi.
Bruce Melodie yageze i Bujumbura kuwa gatatu,tariki 31 Kanama 2022, ku gicamunsi yahise afatwa (…)
Umuhanzi w’icyamamare mu karere Jean Pierre Nimbona uzwi nka Kidum avuga ko ko ikibazo cya Bruce Melodie n’umucuruzi umushinja kumwambura abona cyari gukemurwa mu bundi buryo hatabayeho gufunga uyu muhanzi no guhagarika ibitaramo bye.
Umuhanzi w’umunyarwanda Bruce Itahiwacu uzwi cyane nka Bruce Melodie yafunzwe kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Kanama 2022, akigera mu Mujyi wa Bujumbura mu Burundi.
Bruce Melodie yageze i Bujumbura kuwa gatatu,tariki 31 Kanama 2022, ku gicamunsi yahise afatwa n’abashinzwe umutekano ahatwa ibibazo ashinjwa ‘ubutekamutwe’.
Kidum yabwiye BBC ko ikibazo cya Bruce Melodie cyagombaga gukemurwa mu bwumvikane aho kujyamo ibyo gufunga.
Ati: “Ibi bintu bishobora kuzana ‘incident diplomatique’ hagati y’ibihugu byariho bivugana neza ku bibareba.. Njyewe mu kwezi kwa karindwi nari i Kigali, undi muhanzi nawe [Bruce Melodie] yahise agira icyizere ko yajya i Bujumbura, urumva hari ibyari bibaye.”
Kidum avuga ko ashyigikiye “100% ko [Bruce Melodie] asubiza uwo mucuruzi utwiwe”, ariko ko bari kubikora mu bwumvikane.
Ati: “None babishyize hejuru ku isi yose, bihise bimera nabi, birabaye uruvange.”
Pierre Nkurikiye uvugira minisiteri y’ubutegetsi n’umutekano y’u Burundi yabwiye BBC ko Bruce Melodie atazakora ibitaramo afite mu Burundi mu gihe agikurikiranwe.
Bruce Melodie, umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda, yari afite ibitaramo bya muzika i Bujumbura kuwa gatanu no kuwa gatandatu.
Uretse Kidum, mugenzi we B- Face n’abandi benshi bamaganye itabwa muri yombi rya Bruce Melodie mu Burundi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *