King James yatunguwe n’urukundo yeretswe i Ngoma aho yaherukaga gutaramira kera
Yanditswe: Monday 28, Jul 2025
Ku wa 26 Nyakanga 2025, abahanzi bari mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival bari berekeje i Ngoma, aho nyuma yo kuva ku rubyiniro, King James yavuze ko ibyamubayeho abifata nk’ibitangaza kuko uburyo bamwishimiye atabiteganyaga, cyane ko yari amaze igihe atahagera.
King James uri mu bahanzi bishimiwe ku rwego rwo hejuru, nyuma yo kuva ku rubyiniro yabwiye IGIHE ko yishimiye uko abakunzi b’umuziki b’i Ngoma bamwakiriye.
Yagize ati “Nababonye neza nishimye nanjye nari mbakumbuye kuko nahaherukaga cyera cyane, ntakubeshye rwose nanjye mpavuye nishimye.”
King James na we ugerageza kwibuka igihe yaherukiraga gutaramira i Ngoma ntahite abyibuka neza, ahamya ko hari haciyeho imyaka myinshi cyane ari na yo mpamvu yatunguwe no gusanga abakunzi b’umuziki we bakibuka indirimbo ze nyamara hatabuze imyaka icumi ishize atahataramira.
Ati “Ntakubeshye hari igihe numvaga ko nshobora kuhagera baranyibagiwe ariko byabaye nk’ikinyuranyo kuko wabonye ko bari bankumbuye. Indirimbo zanjye twazibyinanye biba ikibazo cy’igihe cyagenwe ariko ubundi twishimanye rwose kandi ndabashimira.”
King James akimara kubona uburyo yakiriwe i Ngoma yihaye umukoro w’uko atazongera gutinda kuhataramira ndetse yemeza ko hari n’igihe yazahategurira igitaramo cye mu bihe bizaza.
King James ariko kandi yanaboneyeho gushimira abakunzi be bo mu bice bindi bamaze kunyuramo anararika ab’ahandi biteganyijwe ko bazataramira mu minsi iri imbere.
Ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival, byatangiriye mu Karere ka Musanze ku wa 5 Nyakanga 2025 byanyuze mu tundi nka Gicumbi na Nyagatare, mu gihe bitegerejwe i Huye ku wa 2 Kanama 2025, bikazakomereza i Rusizi n’i Rubavu.
Ibi bitaramo byitabiriwe n’abahanzi batandukanye barimo Riderman, Bull Dogg, Kivumbi King, Juno Kizigenza, Nel Ngabo, Ariel Wayz na King James.
Icyakora nubwo yajyanye ubwoba i Ngoma, King James yataramiye abakunzi be ivumbi riratumuka
Bitewe n’igihe yari amaze adataramira i Ngoma, King James yari afite ubwoba ko azasanga baramwibagiwe
King James ahamya ko byibuza imyaka irenga icumi yari ishize adataramira i Ngoma



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *