Ku myaka 57 ya mavuko abashije kubona umukobwa yegurira umutima we
Yanditswe: Friday 16, May 2025

Ku munsi wejo muri Uganda nta yindi nkuru yiriwe iyoboye izindi mu kuvugwa cyane usibye iyi ngiyi. Uyu mugabo w’igikwerere ureba amazina ye Yitwa Frank Gashumba akaba afite imyaka 51 ya mavuko ni umuyobozi w’Umuryango w’abafite inkomoka mu Rwanda witwa "Abavandimwe"
Ku munsi wejo ku wa kane Gashumba Yagiye kwiyereka ababyeyi b’umukunzi we bagiye kurushinga akaba ari Umukobwa ukiri muto witwa Malaika Mutoni Patience. Ni ibirori byabereye mu gace kitwa Sembabule ni mu birometero 175Km uvuye mu murwa mukuru Kampala muri Uganda.
Frank Gashumba iyi nkuru ye yatunguye abantu benshi kuko mu busanzwe azwi nk’umugabo utajya agirira amarangamutima abagore kuko inshuro nyinshi ku mbuga ze nkoranyambaga yavugaga ko atazigera yongera kugira umugore aha umutima we. Amakuru yizewe akaba ahamya ko Gashumba yakoye Malaika inka 12 ndetse n’Amafaranga yamashilingi ya Uganda miliyoni 6.
Frank Gashumba ni icyamamare kandi ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri X muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba aho atambutsa ibitecyerezo bye bitandukanye uko yumva ibintu ku ngingo z’ubuzima zigiye zitandukanye. Akaba ari n’umubyeyi wa Sheilah Gashumba umukobwa w’icyamamare mu myidagaduro ya UGANDA guhera muri 2016.
Uyu mukobwa ukiri muto Gashumba ashatse ni umugore we wa kabiri kuko uwa mbere ari na we babyaranye umwana w’umukobwa afite witwa Sheilah batigeze babasha guhuza, bombi barananiranywe maze buri umwe anyura ize nzira umwana wabo w’umukobwa akaba yararezwe na se ari we Frank Gashumba.
Umugore wa mbere wa Frank Gashumba
Sheilah Gashumba umukobwa wa Frank Gashumba hamwe na Mama we
Mutoni Malaika Patience umukobwa ubitse umutima wa Frank Gashumba
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *