skol

Kwitonda Valentin yasohoye indirimbo nshya yashibutse mu bihe by’amasengesho [VIDEO]

Yanditswe: Friday 17, Oct 2025

featured-image

Umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Kwitonda Valentin, yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya y’amashusho yise “Ndamukunda”, ivuga ku rukundo rudasanzwe rwa Yesu Kristo.

Uyu muramyi, yavuze ko iyi ndirimbo yayihimbye ari mu bihe byo gusenga, yibaza ku rukundo rwa Yesu n’uburyo yamukunze akiri mubi.

Nubwo izina rye risa n’irishya mu muziki wa Gospel nyarwanda, Kwitonda Valentin si mushya muri uwo mwuga. Yatangiye umuziki nk’umuhanzi wigenga mu mwaka wa 2021, atangirira ku ndirimbo ye ya mbere yise “Imigambi Yawe”, akomereza ku zindi nka “Ziriho”, “Kumusaraba” ndetse na “Nta Yindi Imana”.

Avuga ko yatangiye kuririmba akiri umwana, akunda indirimbo zo kuramya, maze uko yagendaga akura akaririmba mu makorali atandukanye. Ibyo byatumye arushaho gukunda umurimo w’Imana no kubona ko ashobora gukoresha impano ye mu kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.

Mu kiganiro yagiranye na UMURYANGO, Kwitonda Valentin yasobanuye impamvu yahisemo gukora umuziki wa Gospel. Yagize ati: “Nahisemo umuziki wa Gospel kuko nanjye ndi umukristo kandi nkaba narahishuriwe ko umurimo Yesu yadusigiye ari uwo kwamamaza ubutumwa bwe bwiza.”

Yagarutse kandi ku mavu n’amavuko y’indirimbo ye nshya ‘Ndamukunda,’ asobanura ko yaturutse mu bihe byo gusenga.

Ati: “Indirimbo ‘Ndamukunda’ yaje ndi mu bihe byiza byo gusenga, ntekereza ku rukundo rwa Yesu, uburyo yankunze ndi mubi, bituma mpita ndirimba ngo ‘Ndamukunda’ nanjye.”

Uyu muramyi ukomeje kwigaragaza nk’umuhanzi ufite impano mu myandikire n’imiririmbire, yavuze ko intego ye ari ugukoresha umuziki nk’intwaro yo kwegera Imana no gufasha abandi kuyimenya.

Yagize ati: “Yego koko hari abahanzi benshi muri Gospel, gusa njye umusanzu wanjye ni ukubwiriza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo, mu njyana n’imbaraga nshya bifasha abantu kwegerana n’Imana.”

Kwitonda Valentin yavuze ko ari gutegurira abakunzi be izindi ndirimbo nshya zifite ubutumwa bukomeye kandi buhamye.

Ati: “Abakunzi banjye ndi kubategurira izindi ndirimbo nyinshi kandi nziza. Intego zanjye ni ukuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu cyane, kuko ari wo mukoro Yesu yadusigiye ajya kujya mu ijuru. Ndifuza kugeza ubutumwa bwiza ku isi hose.”

Kwitonda agaragaza ko afite icyerekezo gihamye mu muziki wa Gospel, akaba ashimangira ko umuziki ari inzira yo kugeza abantu ku Mana no kubibutsa urukundo rwayo rudashira.

Indirimbo ye “Ndamukunda” ikomeje kwakirwa neza n’abakunzi b’umuziki wa Gospel, aho benshi bayibonamo ubutumwa bwimbitse n’ubusabane n’Imana mu buryo bw’umwuka.

Kwitonda Valentin yongeye gukora mu nganzo yibutsa abantu urukundo rw’Imana

NYURA HANO UREBE INDIRIMBO KWITONDA VALENTIN YISE "NDAMUKUNDA"

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa