Umuraperi w’Umunyamerika Lil Nas X, wamenyekanye cyane mu ndirimbo ye Old Town Road, yatawe muri yombi ku wa Kane tariki ya 21 Kanama 2025 i Los Angeles, ashinjwa gukubita no gukomeretsa umupolisi.
Polisi ya Los Angeles (LAPD) yatangaje ko yafashe uyu muhanzi w’imyaka 26 nyuma y’amakuru yari atanzwe mu gitondo cya kare ko hari umugabo wambaye ubusa mu muhanda wa Ventura Blvd. Mu gihe abapolisi bahageraga, ngo byarangiye habayeho gushyamirana hagati ya Lil Nas X n’umwe mu bapolisi, bituma afatwa. Yabanje kujyanwa mu bitaro kugira ngo avurwe, nyuma yaho ashyikirizwa inzego zibishinzwe.
Ibi bibaye hashize amezi make Lil Nas X ubwe yemeye mu ruhame ko imyaka itatu ishize yamugoye cyane. Mu kwezi kwa Gashyantare yari yasohoye amashusho abwira abafana be ko yari ari mu bihe bikomeye, yongeraho ko yari ari kugerageza kongera kwiyizera no guha umwanya ubuhanzi bwe. Ati: “Iyi myaka ishize ntabwo yanyoroheye na gato. Byari bikomeye cyane kuri njye. Ariko ubu ndi gutangira kubona icyizere mu byo nkora, no gushaka guha umwihariko ibihangano byanjye.”
Mu kwezi kwakurikiyeho kwa Werurwe, yabwiye ikinyamakuru PEOPLE ko yafashe umwanya wo kwisubiraho no kubaho ubuzima busanzwe nyuma yo kubona izina rikomeye mu myaka mike ishize. Yagize ati: “Ninjiye mu buzima bw’abantu bakuru mfite izina rikomeye cyane. Byari byiza kongera kuba umuntu usanzwe, gusohoka n’amaguru, gusangira n’abandi, ndetse rimwe na rimwe nkibera mu buzima bwo kwitekerezaho mu ituze.”
Nyuma y’amezi make, muri Mata, uyu muhanzi yongeye kubwira abafana be ko yari afite ikibazo cy’ubuzima cyatumye ajyanwa mu bitaro, ubwo yari yabuze ubushobozi bwo kwivuza. Icyo gihe yerekanye ishusho y’uko abayeho, ariko ntiyigeze atangaza neza indwara yaba yarasuzumwe cyangwa ubuvuzi yahawe.
Kuva icyo gihe, yari yaragabanyije gukoresha imbuga nkoranyambaga, ashyira ahagaragara amakuru make cyane ku buzima bwe bwite no ku mishinga mishya y’umuziki.
Nyuma yo gutabwa muri yombi ku wa Kane, raporo ya polisi yemeje ko akurikiranyweho icyaha cyoroheje kandi ko yafunzwe ku isaha ya saa tanu n’iminota 22 za mu gitondo.
Amafoto yashyizwe ahagaragara n’ikinyamakuru TMZ nyuma y’amasaha make yerekanye uyu muhanzi agenda mu muhanda wa Ventura Blvd mu gitondo cya kare yambaye umwambaro muto n’inkweto. Hari n’abaturage batandukanye bari bahamagaye inzego z’umutekano bavuga ko ashobora kuba yararenze urugero rw’ibiyobyabwenge, ariko ibyo ntibyigeze byemezwa n’umuvugizi wa polisi.
Lil Nas yatawe muri yombi akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa umupolisi

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *