skol
fortebet

Makanyaga, Kayirebwa n’abahanzi bato bazasusurutsa Kigali ku bunani

Yanditswe: Monday 30, Dec 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Gakondo, Makanyaga Abdul ku bufatanye na Rusakara Entertainment bateguye igitaramo cyo kwinjiza abanyarwanda mu mwaka wa 2025.

Sponsored Ad

Iki gitaramo kizitabirwa n’Umuhanzi Cecile Kayirebwa nk’umushyitsi w’imena uheruka kwizihiza imyaka 30 amaze muri muzika. Kizabera kuri ’LUXURY GARDEN’ (Norvege) Tariki ya 01 Ukwakira 2024.

Ni igitaramo cyiswe "Abubu n’ab’ejo" bisobanuye ko hazacurangwamo indirimbo zigezweho ndetse n’iza gakondo ku buryo kizitabirwa n’urubyiruko hamwe n’abakuze.

Hazaririmbamo Orchestre Impala, Le Fellows, Dauphin, n’Umuhanzi Jado Famous.

Makanyaga avuga ko yishimira gutaramira abanyarwanda uko umwaka utashye.

Agira ati’’ Kimwe mu byo nishimira ni ugusoza umwaka nishimanye n’inshuti n’abavandimwe ndetse n’Abanyarwanda muri rusange."

Makanyaga na Kayirebwa ni bamwe mu bahanzi bakuru batangiye injyana ya gakondo mu myaka ya kera ndetse n’ubu bakaba bakiririmba, banakunzwe cyane kubera ijwi rihebuje n’ubuhanga buhanitse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa