skol
fortebet

Dore ibintu 10 ushobora kuba utaruzi ku muraperi fireman.

Yanditswe: Friday 24, Jan 2025

featured-image

Sponsored Ad

Uwimana Ivan Francis Ronald uzwi cyane nka fireman ari mu bahanzi b’injyana ya hiphop mu Rwanda bafatwa nka bami, ubuhanga bwe mu kwandika , kujyana n’umudiho ndetse n’ibindi byinshi biri mu bituma ari umwe mu beza injyana ya Hiphop mu Rwanda yaba yaragize. Muriyi nkuru mutwemerere tugaruke ku ngingo 10 cyangwa se ibintu 10 ushobora kuba utaruzi ku muraperi Fireman.

Sponsored Ad

1. Mama wa fireman yitabye imana arimo abyara Fireman , habayeho ikibazo bamubyara abaganga bemezako hagati ye na mama we umwe wenyine ariwe ugomba kubaho. Birangira Fireman ariwe ubayeho. Ni mugihe Papa wa fireman we yitabye Imana mbere yuko fireman avuka.

2. Fireman yakuze akunda kumva indirimbo za Hiphop ndetse yari umufana ukomeye wa baraperi bagiye batandukanye gusa umuraperi afatiraho icyitegererezo ndetse yanakuze akunda kurenza abandi yitwa Nas. Uyu ni umuraperi wubatse izina riremereye mu njyana ya Hiphop ku rwego rwisi akaba azwi mu ndirimbo zirimo ; The message, I can, Ether, Rewind, nizindi nyinshi.

3. Fireman yabonye izuba taliki 4 mutarama 1989 kuri uyu munsi muri 2025 akaba afite imyaka 36 ya mavuko nubwo kandi abenshi bamuzi nka fireman amazina ye bwite Yitwa Uwimana Francis Ivan Rashid Ronald.

4. Nubwo abenshi bamumenye bwa mbere ari umuhanzi mu itsinda rya tough gangs sibwo yari atangiye umuziki kuko mu mwaka w’I 2004 aribwo fireman Yatangiye umuziki icyo gihe yahereye mu itsinda arikumwe na Jayc na Bulldog iryo tsinda baryita Magic Boyz. Aba bakoze umuziki ariko nyuma yaho baza gutandukana buriwese anyura ize nzira.

5. Nubwo yamenyekanye nk’umuhanzi ariko mu bihe bye by’ubuto ubwo yarimo agimbuka fireman yakinnye umukino njya rugamba wa karate ku rwego rw’igihugu. Mu mwaka w’i 2003 Fireman yahagarariye igihugu mu marushanwa ya bari munsi yimyaka 15. Nyuma yaho yaje guhagarika gukina uyu mukino wa karate afite umukandara w’icyatsi.

6. Mu bijyanye na siporo Fireman akunda umupira wa maguru ndetse ni umukunzi w’ikipe ya Fc Barcelona yo mu gihugu cya esipanye , Manchester united yo mu bwongereza ndetse na APR Fc ya hano mu Rwanda.

7. Fireman yagiye kuba mu rugo kwa Jay c ubwo yari umunyeshuli ugeze mu mwaka wa kabiri wa mashuli yisumbuye. Icyo gihe umubyeyi wareraga Fireman yari amaze kwitaba Imana. Icyo gihe Jay c na fireman bari inshuti cyane kuko mwibyo bihe bigaga ku ishuli rimwe rya APADE.

8. Mu buzima bwe bimwe mu bihe byamubabaje harimo mu mwaka w’i 2013 akora impanuka y’imodoka. mwiyo mpanuka imodoka yararimo yagonganye nindi maze Fireman akubita umutwe ku ntebe bimuviramo gukuka amenyo abiri.

9. Umuhanzi Fireman mu myaka irenga 20 amaze mu muziki nyarwanda yatwaye igihembo kimwe rukumbi cyari igihembo cy’indirimbo nziza ihuriwemo n’abahanzi barenze umwe ,Best collabo, mu ndirimbo yitwa Muzadukumbura yahuriyemo na nelngabo muri 2022. Iki gihembo akaba yaragitwaye mu bihembo bya isango na muzika mu mwaka w’I 2022.

10. Ikintu cya 10 wamenya ku muraperi fireman nuko yubatse akaba yararushinze n’umufasha we Kabera charlotte barushinze mu mwaka w’I 2022. Imana yahaye umugisha urukundo rwabo aho bafitanye umwana umwe w’umukobwa witwa Freya.





Umusozo!
Umwanditsi : GLADIATOR OG

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa