skol
fortebet

Menya akayabo Skales yishyuwe ngo aririmbire abakinnyi ba FC Barcelona

Yanditswe: Sunday 27, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Mu ijoro ryakeye byari ibirori ku bafana ndetse n’ikipe ya FC Barcelona nyuma yuko itwaye igikombe cya Copa Del Rey itsinze mukeba wayo Real Madrid ibitego 3-2.

Nyuma yo gutwara igikombe hakurikiyeho ibirori, kwinezeza ndetse no kwishimira igikombe ku bakinnyi, abatoza ndetse n’abayobozi ba FC Barcelona.

Sponsored Ad

Mu gitaramo ( After Party) cyari cyateguwe, umuhanzi Skales ukomoka mu gihugu cya Nigeria yaje kuririmba indirimbo ye Shake your body aho yishyuwe amafaranga ibihumbi 300$ ya madorali ya America ni ukuvuga miliyoni 424frw za mafaranga y’U Rwanda mu gihe cy’Iminota 3 yaririmbye iyi ndirimbo ye.

Uyu muhanzi yavuze ko nawe byamurenze ndetse ashimira cyane abakinnyi ba FC Barcelona barimo Lamine Yamal ubwe wamwihamagariye akamubwirako ariwe muhanzi bahisemo ko aza kubasusurutsa mu birori byo kwishimira igikombe iyi kipe yatwaye.

Umuhanzi Skales yari amaze igihe kirekire adahagaze neza mu ruhando rwa muzika ku rwego mpuzamahanga, Ariko indirimbo ye Shake your body yaraye ibyinwe n’abakinnyi ba FC Barcelona yongeye gutuma abantu benshi bamenya uwo ari we ndetse barushaho kongera kwibuka izina rye.

Shake your body ni indirimbo yuyu muhanzi Skales, yayisohoye mu mwaka w’i 2014 usibye iyi afite izindi ndirimbo zizwi zirimo : I am for real, Lo Le, Booty Language, n’izindi nyinshi.

UMUSOZO!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa