skol
fortebet

Menya impamvu yatumye Ruti Joel asezererwa muri ’Kwanda Music’ yamufashaga gukora umuziki

Yanditswe: Wednesday 16, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Nyarwanda wamenyekanye munjyana gakondo nka Ruti Joel yasezerewe muri ’Kwanda Music’ yari ahuriyemo na Jule Sentore nkuko byatangajwe n’ubuyobozi bwa ’Kwanda Music’.

Sponsored Ad

Amakuru dukesha ikinyamakuru Igihe yemeza ko uyu muhanzi yagiranye ibibazo na ’Kwanda Music’ isanzwe imufasha mu muziki we nyuma yo gusohora indirimbo yise ’You’

Umwe mubayobozi ba ’Kwanda music’ yavuze ko Ruti Joel yakoze amakosa yo gusohora indirimbo batabizi.

Ati “Ni indirimbo twari twarateguye uburyo yanakorerwa amashusho, ariko twatunguwe no kubona umuhungu yayisohoye tutabizi. Ni umuco mubi w’agasuzuguro abahanzi biharaje kandi tudashobora kwihanganira rwose.”

Uyu muyobozi muri ‘Kwanda Music’ yavuze ko bahisemo guhagarika imikoranire na Ruti Joël, icyakora ahamya ko kugeza ubu batarafata icyemezo niba hari ibyo bazamwishyuza cyangwa bazamureka.

Ku rundi ruhande ariko Ruti Joël avuga ko amakuru yo gutandukana na Kwanda Music ari mashya kuri we, ko atigeze atandukana na bo kuko bari mu biganiro byo kureba uko bajya bakorana ariko ari umuhanzi wigenga.

Ati “Ni ibiganiro byari bimaze iminsi, turi kureba uko naba umuhanzi wigenga ku giti cyanjye ariko ngakomeza gukorana na bo kuko ni abavandimwe banjye. Nonese watandukana gute n’abavandimwe bawe?”

Ruti Joel n’umuhanzi wakunzwe mundirimbo nyinshi zitandukanye nkiyo yise’Igikobwa, Oulala nizindi

Indirimbo ’You’ bivugwa ko ariyo yatumye Ruti Joel asezererwa muri ’Kwanda Music’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa