skol
fortebet

Menya siporo 6 perezida Kagame ashobora gukora mu gihe afite akanya.

Yanditswe: Sunday 02, Feb 2025

featured-image

Sponsored Ad

Nyakubahwa perezida wa Repubulika Paul Kagame ni umwe mu bayobozi batajya bahisha urukundo rwinshi bakunda siporo ndetse iyo yabonye umwanya ajya kuri Emirates stadium kureba imikino y’ikipe akunda ya arsenal yo mu gihugu cy’ubwongereza. kuba akunda siporo muri rusange bijyana no kuba ayikora ibintu nabyo atajya ahisha , muriyi nkuru mutwemerere tugaruke kuri siporo 6 nyakubahwa perezida wa Repubulika Paul Kagame ashobora gukora mu gihe afite umwanya .

Sponsored Ad

1. MUCAKA ( Jogging)

Siporo dusanga ku mwanya wa mbere ni mucaka cyangwa se Jogging mu rurimi rw’icyongereza, iyi niyo siporo ya mbere umukuru w’igihugu ashobora gukora mu gihe afite akanya ndetse inshuro nyinshi iyo yifatanyije na batura Rwanda muri siporo rusange ( Car free day ) iyi iri muri siporo akunze gukora.

2. GUKINA BASKETBALL

Siporo ya kabiri perezida kagame ashobora gukora ni ugukina umukino wa basketball, byumwihariko uyu ukaba ari umwe mu mikino akunda haba kuwukina ndetse no kuwureba. inshuro nyinshi akaba ajya afata akanya akajya mu nyubako ya Kigali arena kureba imwe mu mikino ya basketball iyo irimo kuhabera.

3. GUKINA UMUPIRA WA MAGURU (Football)

Siporo ya gatatu perezida kagame ashobora gukora mu gihe afite akanya ni ugukina umupira wa maguru , byumwihariko nanone iyi ikaba ari imwe muri siporo umukuru w’igihugu akunda. perezida kagame akaba ari umukunzi ukomeye w’ikipe ya arsenal yo mu gihugu cy’ubwongereza. perezida kagame yabonye umwanya akaba ashobora guconga ruhago nkuko yabyerekanye ubwo hafungurwaga stade yitiriwe rurangiranwa mu mupira wa maguru Pele.

4. KUNYONGA IGARE

indi siporo nyakubahwa perezida wa Repubulika Paul Kagame ashobora gukora mu gihe afite umwanya ni ukunyonga igare , mu mwaka w’i 2018 ubwo yitabiraga siporo rusange izwi cyane nka car free day yagaragaye anyonga igare arimo akora siporo si aho honyine kuko no mu mwaka w’i 2017 abatuye mu karere ka Rubavu ahitwa bruxelle biboneye umukuru w’igihugu anyonga igare ubwo yari mu biruhuko. kunyonga igare ikaba arimwe muri siporo perezida kagame ashobora gukora mu gihe afite umwanya.

5. GUTWARA MOTO ZIGENDERA KU MAZI ( Jet skiing)

Indi siporo perezida kagame ashobora gukora ikaba ari ugutwara moto zitwarirwa ku mazi ibi bikaba bizwi cyane nka jet skiing mu ndimi za mahanga , mu mwaka w’i 2017 umukuru w’igihugu akaba yaragaragaye atwaye izi moto zitwarirwa ku mazi ubwo yari mu karere ka Rubavu mu ifatwa rya mashusho y’ikiganiro The Royal Tour gikorwa na Peter Greenberg, Umunyamakuru w’igihangange uzwi cyane kubera gukora inkuru zishamikiye ku gucukumbura imibereho y’abantu bakomeye binyuze mu bukerarugendo. jet ski ikaba iza ku rutonde rwa siporo perezida kagame ashobora gukora mu gihe afite umwanya.

6. GUKINA TENNIS

Siporo dusanga ku mwanya wa 6 ni ugukina umukino wa tennis , uyu ukaba ari umwe mu mikino umukuru w’igihugu akunda ndetse iyo yabonye akanya inshuro nyinshi akaba akina umukino wa tennis. mu mwaka w’i 2022 ubwo yari mu ruzinduko rw’akazi I balbados akaba yaragaragaye akina umukino wa Road Tennis imenyerewe cyane muri iki gihugu. umukino wa tennis nawo ukaba uza ku rutonde rwa siporo 6 umukuru w’igihugu perezida Paul Kagame ashobora gukora mu gihe afite akanya.

Umusozo!
Umwanditsi : GLADIATOR OG

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa