skol
fortebet

Miss Rwanda 2022: Saro Amanda yatunguye Bruce Melodie ubwo yari yagiye kubataramira

Yanditswe: Thursday 10, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Nyarwanda wamamaye nka Bruce Melodie yabwiye abarimo guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda ko badakwiye gucika intege kugeza kumunsi wanyuma, ababwira ko nawe atigeze acika intege ubwo yahataniraga igikombe cya Primus Guma Guma Super Star.

Sponsored Ad

Bruce Melodie yasuye aba bakobwa arikumwe n’abayobozi bo muruganda rwa Bralirwa binyuze mukinyobwa cya Primus, bateye inkunga iri rushanwa.

Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri Bralirwa Aline Pascale Batamuriza yabwiye aba bakobwa ko bishimira kugira abakiriya barambana.

Ati" Twese nka Primus twishimira kugira abakiriya turambana,banywa murugero uyumunsi n’ejo bakongera ndetse n’ubutaha tukazaba tukiri kumwe. Ntabwo dushaka abakiriya banywa uyumunsi bakarenza urugero bikabatera ibibazo by’ubuzima kuburyo ubutaha tuzaba tutari kumwe."

Aba bakobwa bagize umwanya wo kubaza Bruce Melodie ibyo bamwibazaho byose n’urugendo rw’umuziki we.Nawe ababaza kubijyanye na Primusi nicyo bumva iyo bashishikarizwa kunywa murugero.

Bruce Melodie yateye urwenya aba bakobwa ababwira ko afite imyaka 25 namezi 70 baraseka bikomeye.

Umwe mubahatana Kayumba DarinaNo 25 yabajije Bruce Melodie niba hari indi mpando afite uretse iyo kuririmba, Bruce Melodie ati" Ntayindi mpano mfite uretse ko abantu bakunda kumbwira ko mfite impano yo gusetsa ariko nge ntayo niyiziho ati ahubwo impano numva mfite niyo kuyoba Ahita akubita igitwenge]

Kalila Reila Franca No 23 yamubajije ati" Iyo kuririmba byanga wari gukora ik? Bruze Melodie avuga ko iyo aza kuba atari umuhanzi yari kuba ari umucuruzi nko muri Karitsiye Matewusi i Kigali.

Nshuti Divine MuhetoNo 44 yamubajije uko yagiye ahangana n’imbogamizi yagiye ahura nazo mumuziki. uyu muhanzi asubiza ko iyo ’Imana iguhaye impano’ iguha n’umutima wo kwihanganira ibyo uzahura nabyo byose.

Yavuze ko yaje kumenya ko ibye aribyo bimureba aba arinabyo ashyiramo imbaraga. Ikirezi Kevine Musoni N0 10 yabajije Bruce Melodie Inama yagira abana bari mumyaka 20. Asubiza ko ari ukumenya ko ntamuntu utagira agaciro mubuzima.

Uyu muhanzi yakomeje avuga kubuzima bwe ko umuntu wese bahuye hari icyo yamwigiyeho anavuga ko abantu bakwiye gutandukanya gufasha n akazi ati’ ngewe iyo mfashije umuntu mba mufashije ariko iyo mufashije mutegerejeho ibizangarukira ubwo tuba tugiye muri ’Business.’

Ruzindana Kellia 47 yabajije Bruce Melodie indirimbo yiwe akunda. yasubije ko indirimbo afite muri studio ziruta izo amaze gushyira hanze ati’kuvuga ngo nkunda iyi n’iyi byangora cyane ko hari nkizo yagiye akora ntizikundwe mu Rwanda ariko ysgera nko muri Congo agasanga zaciye ibintu.

Uwimana Jeannette No 68 ufite ubumuga bwo kutavuga yavuze ko yishimiye kuba Bruce Melodie yabasuye, amubaza n’impamvu yahisemo gusura abakobwa barimo guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022.

Uyu muhanzi yavuze ko aribyo kwishimira kuri we kuko ntago ari buri muhanzi wese ubona amahirwe yo kugera hano. amubwira ko mbere yo kuza kubasura yabanje gusura uruganda rwa Bralirwa kuko asanzwe ari ambasaderi wa Primus.

Bruce Melodie yababwiye ko yitabira irushanwa rya primus Guma Guma super star hari muri 2014 aza muri batatu bambere ubwo igikombe cyatwawe na Jay Polly witabye Imana

Melodie yababwiye ko icyo gihe yitabira Guma Guma yari afite ibibazo byinshi kuburyo iyo aza gutwara igikombe hari abantu bari kukigabana.

Yavuze ko yateye isengesho akabwira Imana ati’ Mana iki gikombe ukindenze."
Bruce Melodie yabwiye aba bakobwa ko kuba mu irushanwa atari ikintu cyoroshye, anasaba umukobwa wese utazatsinda iri rushanwa ko adakwiye kuzacika intege anabifuriza amahirwe masa.

Bruce Melodie yaririmbiye aba bakobwa indirimbo ze zitandukanye nka ’saa Moya,Bado,Katapilla, n’Izina’ aherutse gusohora muminsi yashize byari ibyishimo byinshi kuko wasangaga arimo gufatanya naba bakobwa kuririmba.

Bruce Melodie yababwiye ko Melodie ari musaza wa Teta Diana wamugiriye inama yo kuryongera kuri Bruce, ababwira ko ako kanya atabyumvaga neza kuko atahise anarishyiraho ariko uko iminsi ishira abona ’Bruce’ ryonyine ridahagije niko kongeraho Melodie.

Saro Amanda yatunguye Bruce Melodie aririmba Complete Me yakunzwe nabenshi
https://youtu.be/v_W

lcsTdH2o

Bruce Melodie yasobanuye ko izina Melodie yarihawe na musaza w’umuhanzikazi Teta Diana

Ibyishimo byabarenze buri wese yabyinaga muburyo bwe

Abayobozi ba Bralirwa bazanye na Bruce Melodie gusura abarimo guhatanira ikamba


Uwimana Jeannete ufite ubumuga bwo kutavuga yabajije Bruce Melodie impamvu yahisemo gusura abari guhatanira ikamba

Abakobwa banezerewe barabyina karahava

Bahali Ruth yamuhobeye nyuma yo kumufasha kuririmba

Buri mukobwa yagenewe aiampano n’uru ruganda rwa Bralirwa


Bruce Melodie yatunguwe n’impano ya Saro Amanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa