skol

Namenye ko ari umunyamakuru ngeze i Kigali- Yampano kuri Uncle Austin yiyambaje mu ndirimbo

Yanditswe: Friday 22, Aug 2025

featured-image

Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano akomeje urugendo rwe mu muziki asohora indirimbo nshya yise “Show y’Igikwe” yakoranye na Uncle Austin, umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda unazwi mu mwuga w’itangazamakuru.

Yampano yavuze ko Uncle Austin ari umwe mu bantu bamuhaye ishusho nshya y’umuziki nyarwanda kuva kera, dore ko ngo mbere na mbere yamumenye ari umuhanzi, nyuma akaza kumenya ko ari n’umunyamakuru.

Yagize ati: “Uncle Austin muzi kuva kera cyane, nko muri 2012. Icyo gihe namumenye nk’umuhanzi kuko yari afite imiziki yihariye yumvikanaga kuri Radio, ariko sinari nzi ko ari umunyamakuru. Namenye ko ari umunyamakuru nyuma ngeze i Kigali, kuko Radio yakoreragaho ntabwo yageraga mu Karere nabagamo.”

Uyu muhanzi avuga ko kuva icyo gihe yakunze ibihangano bya Uncle Austin, ndetse yagiye agerageza inshuro nyinshi kugira ngo bakorane indirimbo bikanga bitewe n’akazi kenshi Austin yagiranaga.

Ati: “Nagiye ngerageza gukorana nawe indirimbo ariko bikanga. Nyuma nibwo namuhamagaye mubwira ko mfite indirimbo yitwa ‘Show y’Igikwe’ numva twakorana, ndamwifuriza ko yaza. Yaramwemeye vuba ambwira ko azaboneka mu ‘weekend’, twahise tujya gufata amajwi.”

Yampano avuga ko byamushimishije cyane kubona umuhanzi nka Uncle Austin yemera gukorana nawe byoroshye, ndetse akamugaragariza ubunyangamugayo no guca bugufi mu muziki.

Ati: “Niba hari umuntu wanshimishije mu byo twakoze, ni Uncle Austin. Ni umuntu w’umunyempamo cyane, afite ijwi ryihariye kandi afite ubushake bwo kugeza ibintu ku musozo. Mbonereho no kumushimira uburyo yemeye gukorana nanjye iyi ndirimbo.”

Ku bijyanye n’imishinga ye iri imbere, Yampano yavuze ko uyu mwaka adateganya gusohora Album, ahubwo yihaye intego yo kuzasohora Album mu mpeshyi ya 2026.

Yagize ati: “Uyu mwaka ndibanda ku ndirimbo zisanzwe, ariko intego ni uko mu mpeshyi ya 2026 nzaba nsohoye Album yanjye ya mbere, bigenze neza.”

Indirimbo “Show y’Igikwe” igaragaramo injyana isanzwe imenyerewe kuri Uncle Austin, ariko kandi ikerekana uburyo Yampano ashaka kwiyubaka mu ruganda rw’imyidagaduro binyuze mu bufatanye n’abahanzi bafite ubunararibonye.

Yampano uri mu bahanzi bageze ku rwego rwo gukora indirimbo zifatika mu ruganda rw’imyidagaduro

Uncle Austin, umuhanzi n’umunyamakuru wubatse izina rikomeye mu Rwanda waririmbye mu ndirimbo ‘Show y’igikwe’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa