skol

Nel Ngabo yakomoje ku mpamvu atarakora igitaramo cye mu myaka amaze mu muziki

Yanditswe: Thursday 21, Aug 2025

featured-image

Nel Ngabo ni umuhanzi umaze imyaka itandatu mu muziki, gusa ntabwo arakora igitaramo cye ku giti cye. Uyu muhanzi yasobanuye ko yifuza gutegura igitaramo cye ariko kikazaba kiri ku rwego rwiza kandi kikamuha inyungu.

Nel Ngabo ati "Ndabizi cyane ko ab’i Kigali mbarimo ideni, tubirimo mu bizenguruka byo kumvisha abantu album yanjye na Platini ya ‘Vibranium’ n’aho kizahabera. Ariko impamvu bitaba, ni uko umuntu aba ashaka gukora ikintu cya nyacyo, umuntu aba yakuramo inyungu aho gutarama gusa ntacyo ukuramo. Gusa byo ndabizi mbarimo ideni kandi zaribishyura neza.”

Igitaramo cyo kumvisha abakunzi be album, Nel Ngabo na Platini bise ‘Vibranium’ gitegerejwe ku wa 29 Kanama 2025 ahitwa ‘Zaria Court’ mu gihe kwinjira bizaba ari ibihumbi 50 Frw.

Abazitabira iki gitaramo bazagira amahirwe yo kumva bwa mbere nyinshi mu ndirimbo zigize iyi album ziganjemo izitarajya hanze cyane ko mu munani ziyigize, ebyiri gusa ari zo zizaba zamaze gusohoka.

Kuri iyi album, iyamaze gusohoka ni iyitwa ‘A la vie’ mu gihe mu minsi iri imbere haza kujya hanze iyitwa ‘Hoza’.

Hateguwe igitaramo cyo kumva album ’Vibranium’ ya Platini na Nel Ngabo

Nel Ngabo yavuze ko nawe ari gutekereza igitaramo ariko yifuza kucyungukiramo aho kugikora agataha uko yacyitabiriye

Nel Ngabo yahamije ko azi neza ko afitiye ab’i Kigali ideni ry’igitaramo kandi yizeye kuzaribavamo vuba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa