Umuraperi Ney wa Mitego yongeye gufungwa azira kuririmba anenga Perezida Suluhu
Yanditswe: Saturday 09, Sep 2023
Abayobozi ba Tanzania babujije umunyamuziki uzwi cyane mu gihugu Emmanuel Elibariki, azwi nka Nay wa Mitego usanzwe aririmba mu njyana ya rap,gucuranga indirimbo ye nshya inegura ubutegetsi.
Uyu muraperi yatawe muri yombi n’igipolisi ku wa gatatu aho yamaze amasaha atari make abazwa mu murwa mukuru wa Dar es Salaam akaza kurekurwa nyuma yo gutanga ingwate ku birego byo kugumura abaturage, nk’uko umunyamategeko we, Jebra Kambole, yabibwiye BBC.
Iyi ndirimbo Amkeni,bisobanura Mukanguke,inegura cyane ubutegetsi bw’iki gihugu ikaba irimo umurongo usa n’ushinja umukuru w’igihugu uriho ubu “guha urwaho ibisambo” no kunanirwa gushyira mu ngiro ibyo yemereye abaturage.
Iyi ndirimbo kandi inegura amasezerano leta y’iki gihugu iherutse kugirana na kompanyi imwe yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abararu ( Emirats Arabes Unis/ United Arab Emirates) yo gusubiramo no gukoresha icyambu cya Tanzania.
Umunyamategeko we yavuze ko yaba BASATA (Ikigo gishizwe ubuhanzi muri Tanzania) na Polisi bari kumushinja kugumura rubanda.
Ati “BASATA ivuga ko indirimbo ifite amagambo y’ubushotoranyi, ndetse bakaba bahagaritse iyi ndirimbo mu gihugu hose n’uyu muhanzi akaba yahagaritswe kuririmbira muri Tanzania.’’
Yavuze ko yasobanuriye Polisi ko iyi ndirimbo itagamije kugumura abantu ko ahubwo ivuga ku kurwanya ruswa,gukoresha nabi ubutegetsi,ibijyanye n’icyambu n’ibindi.
Ati “Indirimbo ntabwo igamije kugumura rubanda, ahubwo igamije kwerekana amakosa y’ubuyobozi buriho ndetse impamvu yayo ikaba ari ugukosora abantu.’’
Si ubwa mbere uyu muhanzi agiranye ibibazo na Leta, yafunzwe inshuro zitari nke ararekurwa mu bihe byashize azizwa kuba indirimbo ze zinegura ubutegetsi
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *