skol

Ni inkuru mpamo y’ibyamubayeho! Malani Manzi yongeye gukora mu nganzo nyuma y’amezi 10 [VIDEO]

Yanditswe: Tuesday 30, Sep 2025

featured-image

Byagorana ko waba uri umukunzi w’umuziki nyarwanda, cyangwa uri umwe mu bawukurikiranira hafi ukaba utazi umuhanzi Malani Manzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo yise ‘Nuyu.’ Nyuma y’amezi arenga 10 atagaragara mu muziki, uyu muhanzi yagarukanye indirimbo nshya, yizeza abakunzi be ko abahishiye byinshi kandi byiza.

Manzi Alain uzwi nka Malani Manzi ni umusore ukiri muto ariko ugaragaza impano idasanzwe mu muziki w’u Rwanda, kuva ku ndirimbo ye ya mbere yasohoye muri Werurwe 2023.

Malani Manzi kugeza uyu munsi ufite indirimbo eshanu, yaherukaga gushyira hanze iyo yise ‘Kolomila’ inagaragaramo Shaddyboo uri mu nkumi zubatse izina ku mbuga nkoranyambaga.

Iyi ndirimbo yagiye hanze ikurikira izirimo Amour, Nuyu na Inspiration yakoze hagati ya Werurwe 2023 kugeza uyu munsi.

Malani utaherukaga kumvikana mu muziki, yabwiye umuryango.rw ko yari ahugiye mu gutegura indirimbo ye nshya yagiye ahagaragara kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Nzeri 2025. Yagize ati: "Byansabye kuyiha umwanya uhagije kugira ngo ize ishyitse."

Yavuze ko iyi ari indirimbo yo gusaba imbabazi, asobanura impamvu yayihuje n’Ijambo ry’Imana. Ati: "Ni umurongo uri muri Bibiliya ugaragaza Yesu asubiza uwari umubajije inshuro akwiriye kubabarira uwamuhemukiye, amusubiza mu buryo bwo kumubwira ko adakwiriye kureka kubabarira. Mbihuza n’indirimbo rero kuko isaba imbabazi cyane mu rukundo birakwiye ko niba ukunda bya nyabyo ukwiye no kubabarira."

Yijeje abakunzi be ko ubu noneho ahari ndetse ashimangira ko atigeze agenda, abasezeranya kubaha imiziki myiza kandi myinshi.

Uyu musore yavutse mu 2000 yiga amashuri abanza i Ndera mu Karere ka Gasabo, ayisumbuye yiga ku Kacyiru nyuma ajya kwiga umuziki ku ishuri rya Muzika rya Nyundo, akimara gusoza amashuri yisumbuye.

Malani yavuze ko umuziki we yawubakiye ku nzozi zo gukora umuziki ufite icyo uhindura kuri sosiyete, umuziki uzatunga umuryango we ku rwego buri wese yakwifuza. Kandi ni umuziki ashaka ko uzazamura ibendera ry’u Rwanda ku ruhando Mpuzamahanga ‘mfatanyije n’abandi bahanzi bagenzi banjye’.

Malani avuga ko afite abahanzi benshi afatiraho urugendo barimo Meddy na The Ben, ni mu gihe mu bahanzi bo mu mahanga akunda kureba cyane Justin Bieber, Chriss Brown, Ed Sheeran n’abandi.

Malani Manzi ygarukanye indirimbo nshya yari amaze igihe kinini akoraho

Nubwo yari amaze igihe atagaragara, avuga ko yagarukanye ibyiza byinshi ahishiye abakunzi be
REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA MALANI MANZI YISE "I’M SORRY"

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa