Ni intangiriro y’igitabo cya mbere nzabamurikira vuba – Tonzi ku ndirimbo yise ‘Urufunguzo’
Yanditswe: Wednesday 09, Jul 2025
Umuhanzikazi Uwitonze Clementine wamamaye nka Tonzi ukomeje kwandika amateka mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ari mu myiteguro yo kumurika igitabo cya mbere yanditse nyuma yo gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Urufunguzo.’
Tonzi arambye mu muziki wa Gospel dore ko awumazemo imyaka irenga 20. Igitaramo cye cya mbere yishyuje amafaranga ijana (100Frw) mu myanya y’icyubahiro (VIP), mu gihe mu myanya isanzwe byari ukwishyura mirongo itanu (50 Frw). Iki gitaramo cy’agashya cyabaye mu 1993 muri St Andre i Nyamirambo. Icyo gihe Tonzi yigaga muri APACE.
Kuri ubu ari mu bahanzi bafite ibigwi bikomeye mu rw’imisozi igihumbi ndetse uyu mwaka wa 2025 uzasiga yicaye ku ntebe y’Ubwamikazi bw’umuziki nyarwanda mu bafite Album nyinshi kandi zengetse kuko ateganya kuwumurikamo Album ya 10, ibintu bitarakorwa n’undi muhanzikazi uwo ari we wese mu Rwanda.
Si ibi gusa, ahubwo uyu muhanzikazi aritegura no kwandika igitabo cye cya mbere nyuma y’uko aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise ’Urufunguzo.’ Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Tonzi yavuze ko iyi ndirimbo irenze kuba ari indirimbo gusa. Ati: "Ni ubutumwa budasanzwe burimo ihishurirwa rikomeye Imana yanshyize ku mutima ngo ndisangize abana b’Imana muri iki gihe."
Yagize ati: "Muri iyi ndirimbo Imana yongera kutwibutsa ko turi abantu b’agaciro kurusha ibindi biremwa byose kandi ko buri wese yamuhaye impamba izamubeshaho ku isi ari rwo rufunguzo ruzamufasha kubaho neza muri iyi si. Nk’uko tubibona mu Itangiriro 1: 26 aho Imana ivuga ngo tureme umuntu ase natwe, atware, abe umutware kandi Imana ntiyakugira umutware udafite icyo utwara, rero yaduhaye isi ngo tuyibemo neza ngo tuyitware, dukoresheje imfunguzo zitandukanye yagiye iha buri wese.
Nubwo bimeze bityo, hariho inzitizi zitandukanye zituma iyo migambi y’Imana ku buzima bwacu hari igihe idasohora kubera ko izo mfunguzo hari igihe zidakoreshwa neza. Hari abatazi ko bazifite, hari abazifite batazi kuzikoresha, hari abazibye abandi, hari n’abazikoresha neza, uwo ukaba ari umugisha ukomeye kubimenya no kuzikoresha neza."
Tonzi, yakomeje avuga ko ibyo byose ari bimwe mu bikubiye mu gitabo cye ari gutegura, azabamurikira abakunzi be vuba. Yavuze ko iyi ndirimbo ari ’introduction’ y’igitabo yanditse. Ati: "Inzitizi zose tugenda duhura nazo mu buzima bwa buri munsi n’ibikomere bitandukanye bidusigira, tuzareba uburyo umuntu ahatana akabyigobotora akoresheje imfunguzo yahawe n’ Imana."
Yasobanuye ko kuri iyi nshuro kuba azanye igitabo ari umugisha n’ubuntu bw’Imana yo yabimushoboje ’kuko ni inshuro ya mbere nanditse igitabo cyanjye bwite ukuyemo igitabo umuntu yandika asoza amasomo. Ni urugendo navuga ko rutari rworoshye kuko ni indi si nisanzemo kandi nzakomerezamo uko Imana izajya igenda inshoboza.’
Yabwiye abakunzi be ko abahishiye ibyiza byinshi harimo n’iki gitabo azabamurikira vuba, abasaba kumuba hafi bakamushyigikira, aboneraho no kubashimira urukundo bamugaragariza iteka bashyigikira umuhamagaro wa. Yanashimiye by’umwihariko itsinda rye n’umuryango we bamufasha umunsi ku wundi kugira ngo abashe gushyira hanze ibihangano bye, abasabira imigisha.
Uyu muhanzikazi usanzwe ari na Visi Perezida w’Inama y’Igihugu y’Abahanzi, yavuze kandi ko ibyo Imana izamushoboza azabikora byose. Yumvikanishije ko azashyira hanze indirimbo nyinshi cyane kuko "Imana yampaye umugezi w’indirimbo zidakama, uko nzajya nshobozwa kuzikora muri studio nzajya nzisangiza abana b’Imana".
Uwitonze Clementine avuga ko ibyo agambirira byose bigamije kuzamura icyubahiro cy’Imana binyuze mu bihangano bitandukanye ndetse no gukomeza gufatanya mu guteza imbere ubuhanzi muri rusange. Yunzemo ati: "Hari n’ibindi byiza mbateganyiriza nzagenda mbamenyesha uko mbishobojwe n’Imana".
Tonzi ni umwe mu bahanzikazi bamaze igihe kirekire mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana akaba ari n’umwe mu bahanzi bubashywe ku bw’ibihangano byiza byomora imitima y’abababaye bigasubiza intege mu batazifite.
Tonzi agiye gushyira hanze igitabo cya mbere yanditse
Ni igitabo kizaba gikubiyemo uko umuntu arwana n’inzitizi zinyuranye ahura na zo mu buzima, ndetse n’uburyo azigobotora yifashishije urufunguzo yahawe n’Imana
Aherutse no gushyira hanze indirimbo nshya yise ’Urufunguzo’
Uyu mwaka wa 2025 ufite amateka yihariye mu muziki wa Tonzi ufatwa nk’umunyabigwi

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *