skol
fortebet

Niba ukunda filime ziteye ubwoba (Horror Movies) Dore filime 10 nziza ziteye ubwoba wareba

Yanditswe: Wednesday 21, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Abakunzi ba filime iyo bigeze kuziteye ubwoba mbega za filime udashobora kureba uri wenyine abenshi bahita bajya ku gatebe kabasimbura gusa hari n’abandi batajya batinya bene izo filime ahubwo usanga arizo bakunda bakumva bazireba uko bibakundiye cyangwa se igihe cyose bafite umwanya. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe filime 10 ziteye ubwoba ( Horror Films) ushobora kuba washakisha ukareba.

Sponsored Ad

1. Drag me to Hell
Niyo filime dusanga ku mwanya wa mbere, Drag me to Hell ni filime yasohotse mu mwaka w’i 2009, ikaba ari filime yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika ishingiye ku nkuru y’umukobwa uba akorera banki ariko akanga guha inguzanyo umukecuru maze akisanga uwo mukecuru amushyizeho umuvumo wo gutwikirwa mu kuzimu by’iteka.

Igihe ifite : 1hr39min

2. Friend Request
Niyo filime iri ku mwanya wa kabiri kuri uru rutonde, Friend Request cyangwa se Unfriend ni filime iteye ubwoba yasohotse mu mwaka w’i 2016 ikaba ari filime yo mu gihugu cy’Ubudage ishingiye ku nkuru y’umukobwa w’umunyeshuri muri kaminuza witwa Marina uba atagira inshuti n’imwe ku mbuga nkoranyambaga ze maze akaza gusaba ubushuti umukobwa baba bigana witwa Laura maze ibikurikiraho byose muri filime bigashingirwa kwicyo gikorwa.

Igihe ifite : 1h32min

3.Saw
Saw niyo filime dusanga ku mwanya wa gatatu iyi filime ikaba yarasohotse muri 2004, Saw ni filime yo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika , Saw ishingiye ku nkuru y’umwicanyi ruharwa JigSaw uba abanza yica abantu aruko abanje kubanyuza mu buribwe buhambaye.

Igihe Ifite : 1hr43min

4.You are next
Iyi filime dusanga ku mwanya kane yasohotse mu mwaka w’i 2011, You are next ni filime yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika itangira umusore n’inkumi barimo gukora urukundo maze nyuma gato umusore agahita abona ijambo “ You are next “ bishatse kuvuga ngo ni wowe ukurikira aya magambo aba yandikishijwe amaraso yuwo mukobwa, filime ikomeza yubakira kuri icyo gitekerezo aho n’abandi bantu bagenda bicwa.

Igihe Ifite : 1hr34min

5. The Hills have eyes
Iyi ni filime yo muri leta zunze ubumwe za Amerika yasohotse mu mwaka w’i 2007, ikaba ari filime ishingiye ku nkuru y’umuryango mugari filime itangira bagiye ahantu kure mu bukwe maze bagera mu nzira hagati umwe muribo akabasaba kunyura indi nzira ko ariyo ya hafi yatuma bagera aho bagiye vuba, bafashe urugendo muri iyo nzira amapine y’imodoka aratoboka bakisanga bagomba gushaka ubufasha aho hafi.

Igihe Ifite : 1hr46min

6. Don’t move
Ni filime yasohotse muri 2024 ikaba ari filime yo muri leta zunze ubumwe za Amerika, Don’t Move cyangwa se ntunyeganyege mu Kinyarwanda ni filime ishingiye ku nkuru y’umugore uba agiye kwiyahura ariko akisanga maze umugabo atazi akamubuza gukora icyo gikorwa. Uwo mugabo nyuma y’umwanya muto aza gutera urushinge rurimo uburozi butuma atanyeganyega uyu mugore akamuzirika amaboko n’amaguru ku buryo atabasha kwinyeganyeza. Filime ikomeza uyu mugore ashakisha uburyo yacika uyu mugabo uba ashaka kumwica.

Igihe Ifite : 1hr 32min

7. Shumileta (Queen of Devil)
Ni filime yasohotse mu mwaka w’i 2008 ikaba ari filime yo mu gihugu cya Tanzania ishingiye ku nkuru y’umukobwa uba ari idayimoni akaba yicuruza mu buryo abagabo bamugura ngo bajye kumusambanya ariko batabizi ko ari idayimoni.

8. The curse of Llorona
Ni filime yasohotse muri 2019 ikaba ari filime yo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, The Curse of Llorona ni filime ifite igihe cy’isaaha n’iminota 33.

9. The conjuring
Ni filime yasohotse mu mwaka w’i 2013 ikaba ari filime yo muri Leta Zunze Ubumwe , The Conjuring ishingiye ku nkuru y’umwana w’umukobwa w’imyaka 7 uba afite igikinisho ibizwi cyane nk’ibipupe gusa icye cyikaba gikora ibikorwa biteye ubwoba.

Igihe Ifite : 1hr52min

10. Wrong Turn
Ni filime ifite ibice bigera kuri 5 ikaba yarasohoye igice cya mbere muri 2003, ni filime ishingiye ku nkuru ya bantu batandukanye bagenda bayoba bakanyura inzira itariyo maze iyo nzira bayobeyemo bagasangamo ibiremwa bidasanzwe byica abantu.

UMUSOZO!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa