skol
fortebet

Nicki Minaj yanze gufata urukingo rwa Covid-19 kubera ibyo rwakoreye uwo baziranye

Yanditswe: Wednesday 15, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Nicki Minaj wo muri Amerika, wamamaye mu njyana ya Rap na Pop yavuze ko adashaka gukingirwa mbere yo gukora ubushakashatsi mu butumwa yatanze ku rubuga rwe rwa Twitter,ku ya 14 Nzeri 2021.

Sponsored Ad

Uyu muhanzikazi wangiwe kwitabira ikirori gikomeye cyitabirwa n’ibihangange cya MET gala kubera ko yanze kwikingiza Covid-10 cyane ko uburenganzira bwahawe gusa abakingiwe.

MET gala ni kimwe mu birori biba buri mwaka muri USA. Ariko uyu mwaka, Nicki Minaj yahisemo kutitabira kubera ko atarakingirwa nkuko yabivuze ku rubuga.

Kuri we, MET gala ntabwo ari impamvu ihagije yatuma afata urukingo. Ati: "kuba nafata urukingo ntabwo bizaba bitewe na Met. Ibi bizaba nyuma yo gukora ubushakashatsi buhagije. Ubu ndimo kubikoraho. ”

Asubiza abamunze ku rubuga, Nicki Minaj yavuze ko hari mubyara wewananiwe gutera akabariro neza nyuma yo gukingirwa kandi ngo yaburaga ibyumweru bike ngo ashyingirwe.

Umukobwa bifuzaga kurushinga yahinduye ibitekerezo kubera iyo mpamvu kandi ngo ubu ntagishaka kurongora. Amagambo y’uyu umuhanzi yanenzwe na benshi ndetse na bimwe mu binyamakuru byo muri Amerika.

Nicki Minaj, umwe mu bahanzi b’abakobwa bazwi cyane ku isi, yabwiye abamukurikira kuri Twitter basaga miliyoni 22.6 ati: "Mubyara wanjye wo muri Trinidad ntazafata urukingo kubera ko inshuti ye yarubonye maze inanirwa kongera gutera akabariro."

Icyakora Nicki Minaj yavuze ko atagamije gushishikariza abantu kudakingirwa, yongeraho ko buri wese agomba gukora ibimukwiriye.Gufata inkingo byakajije umurego mu byumweru bishize mu Burengerazuba bw’isi aho hafashwe icyemezo cyo gukumira abantu batakingiwe mu bihugu byinshi.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa