skol
fortebet

Ninjye muraperi usigaye ku isi watsinda Kendrick Lamar buri umwe akoze indirimbo yihaniza mugenzi we (Diss Track)

Yanditswe: Friday 02, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umuraperi Kanyewest kuri ubu ukoresha izina rya Ye, yatangaje ko muri Rap yuyu munsi nta wundi muraperi ku isi Wabasha gutsinda Kendrick Lamar mu byitwa Diss Track cyangwa se za ndirimbo abaraperi bakora buri umwe yihaniza mugenzi we.

Sponsored Ad

Ibi Kanyewest yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro na Justin Laboy ukunda kugirana ibiganiro n’abaraperi batandukanye, uyu munyamakuru yabajije Kanyewest ku magambo ya Kendrick Lamar mu ndirimbo Like that yakoranye na Future ndetse na Metro Boomin muri iyo ndirimbo Kendrick Lamar yavuze ko ariwe muraperi wa mbere ku isi. Asubiza iki kibazo Kanyewest yavuze ko ariwe muraperi wa mbere ku isi ariko nanone atabuza abashaka kubyiyitirira kuba babivuga.

Uyu muraperi wamenyekanye mu ndirimbo zirimo Stronger yakomeje avuga ko kuri uyu munsi wa none umuraperi wese wagerageza guhangana na Kendrick Lamar yatsindwa bitewe n’ubuhanga Kendrick akungahayeho, yakomeje avuga ko kuba wahangana na Kendrick mu ndirimbo ari ibintu byaba bitoroshye mu magambo ye Kanyewest akomeza agira ati “ Gusa murabizi ko ndi umunyabwenge bidasanzwe , umunyamakuru ahita amuca mu ijambo ati ubwo ni ukwirinda guhangana na Kendrick Lamar mu ndirimbo ibizwi nka (Diss Track ) Kanyewest ahita amuca mu ijambo ati “ Ntuzatekereze guhangana na Kendrick cyeretse niba uri Umunyabwenge nkanjye”

Aya magambo ya Kanyewest yazamuye impaka nyinshi mu bakunzi ba Hiphop ku isi aho bamwe bavuga ko Kanyewest yabibasha kuko nawe ari umuraperi w’umuhanga , n’imugihe abandi benshi bavuga ko Kendrick Lamar byamworohera cyane gutsinda Kanyewest baramutse bombi bakoze indirimbo buri umwe yihaniza mugenzi we.

Kuri uyu munsi Kendrick Lamar ari mu baraperi ku isi batinyitse nyuma yo kwihaniza bikomeye umuraperi Drake abinyujije mu ndirimbo ye Not like Us yanamuhesheje ibihembo 5 byose bya Grammy Awards uyu mwaka w’i 2025, ubu nta muraperi wapfa gutinyuka kwibasira Kendrick Lamar mu ndirimbo kuko uwo mushinga ubaye utizwe neza umuhanzi yabihomberamo byinshi birimo kongera kwibutswa urwego rwe.

Ku rundi ruhande Kanyewest cyangwa se Ye ari mu baraperi ba baherwe ku rwego rw’isi aho umutungo we kuri ubu ubarirwa agaciro ka miliyari 2 za madorali ya amerika, Kanyewest aza ku mwanya wa mbere mu baraperi batwaye ibihembo bya Grammy Awards byinshi aho afite ibyo bihembo 24 akaba abiganya na Jay z , uyu muraperi kandi yamamaye mu muziki ku ruhando mpuzamahanga byumwihariko mu njyana ya Rap binyuze muri album ze zakunzwe cyane yagiye akora zirimo ; College Dropout, Late Registration, Graduation, n’izindi nyinshi. Uyu mugabo kandi yakoze indirimbo zamenyekanye cyane zirimo : Stonger, Gold Digger, Can’t Tell me nothing, Otis , n’izindi nyinshi.

UMUSOZO!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa