skol

Nta muhanzi wo muri ’East Africa’ washyizwe ku rutonde rwa Billboard rw’indirimbo 50 za Afrobeats z’ibihe byose

Yanditswe: Wednesday 20, Aug 2025

featured-image

Ikigo cya Billboard cyashyize hanze urutonde rw’indirimbo 50 zafashije cyane mu kubaka no guteza imbere injyana ya Afrobeats, hashingiwe ku kuba ari indirimbo z’ingenzi, zafashije guteza imbere iyi njyana, zamenyekanye cyane kandi zifite uruhare rukomeye ku muco. Uru rutonde rwakozwe n’abakozi bacyo mu buryo bw’amatora.

Izi ndirimbo ziri ku rutonde rwerekana indirimbo zakoze amateka muri Afrobeats kuva ubwo iyi njyana yatangira gufata indi ntera kugeza magingo aya. Ariko nanone uru rutonde rwagaragaje ikintu kimwe gikomeye, nta muhanzi wo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) urimo, mu gihe abo muri Nigeria aribo biganje cyane.

Muri izi ndirimbo 50, abahanzi b’Abanya-Nigeria ni bo batsindiye umwanya munini. Abahanzi nka 2Baba (African Queen ku mwanya wa mbere 1), Wizkid (Essence ku mwanya wa Gatanu 5, Ojuelegba ku mwanya wa Kabiri 2, Pakurumo ku mwanya wa 25 n’izindi), Burna Boy (Last Last ku mwanya wa 22, Ye ku mwanya wa 9, n’izindi), Davido (Fall ku mwanya 8, Dami Duro ku mwanya wa 14, Unavailable ku mwanya 40 n’izindi) na D’banj (Oliver Twist ku mwanya wa 7, Fall in Love ku mwanya wa 16) bari ku isonga mu gukora indirimbo zafashije Afrobeats kugera ku rwego rw’isi.

Abandi nka Rema (Calm Down ku mwanya 4), CKay (Love Nwantiti ku mwanya wa 6), Kizz Daniel (Buga ku mwanya wa 43), Olamide, Tiwa Savage, Phyno, Timaya, Flavour, na P-Square nabo bagaragaye ku rutonde mu ndirimbo zakunzwe cyane.

Mu gihe Afurika y’Uburengerazuba (West Africa) idasiba kugaragara mu ruhando mpuzamahanga rwa muzika, uduce tw’Afurika y’Iburasirazuba nk’u Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania n’u Burundi nta muhanzi n’umwe twagize ku rutonde rwa Billboard.

Ibi byerekana uburyo Afrobeats yakomeje kwiharirwa cyane na Nigeria, mu gihe abahanzi bo mu Burasirazuba bafite umubare muto w’indirimbo zigeze ku rwego rw’isi muri iyi njyana.

Urutonde rwa Billboard rw’indirimbo 50 za Afrobeats z’ibihe byose rwongeye kugaragaza uburyo Nigeria iri ku isonga mu gusakaza no guteza imbere Afrobeats ku rwego rw’isi, mu gihe Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba kagikeneye gukora cyane kugira ngo kazagire uruhare rugaragara mu mateka y’iyi njyana ikunzwe n’isi yose.

Billboard yagaragaje uruhare rwa Afrobeats mu myaka 10 ishize

Mu myaka 10 ishize, Afrobeats yagize uruhare rukomeye mu muziki ku rwego mpuzamahanga: Yatumiwe ku bitaramo bikomeye ku isi hose. Yabashije gukorana indirimbo n’ibyamamare byo mu Burengerazuba bw’Isi nka Beyoncé, Drake na Ed Sheeran.

Yatangiye guhabwa ibikombe n’ibyiciro bidasanzwe mu marushanwa akomeye. Urugero: Mu 2022, Billboard yashyizeho U.S. Afrobeats Songs Chart. Mu 2020, Official Charts Company yo mu Bwongereza yatangije U.K. Afrobeats Chart.

Mu 2022, The Recording Academy (Grammy Awards) yazanye icyiciro gishya cya Best African Music Performance. MTV Video Music Awards na American Music Awards nabyo byashyizeho ibyiciro bishya byo gushimira Afrobeats.

Ibi byose byagaragaje uburyo injyana ya Afrobeats ikomeje gukura no gufata indi ntera mu ruhando rwa muzika y’Isi.

Itandukaniro rya Afrobeats na Afrobeat

Billboard yasobanuye ko iyi lisite (Urutonde) igaruka kuri Afrobeats (ifite ’s’), atari Afrobeat ya Fela Kuti yatangiye mu 1960.

Afrobeat ya Fela Kuti yari igizwe n’urusobe rw’injyana za kinyafurika zivanze na jazz na funk y’Abanyamerika, ndetse ikaba ifite n’ibihangano bikomeye bya politiki.

Afrobeats yo yatangiye mu 2000, ikaba ari injyana ikoresha ‘polyrhythms’, ‘syncopation’, ikavanamo ibitekerezo muri hip-hop, R&B, dancehall n’izindi, ikaririmbwamo mu Yoruba, Nigerian Pidgin n’Icyongereza.

Billboard yavuze ko uru rutonde rw’indirimbo 50 rwasuzumwe hashingiwe ku mmiterere ya muzika, uburyo yakunzwe imbere mu gihugu, kwaguka mu karere, ingaruka ku muco, ndetse n’uko yagurishijwe ku rwego mpuzamahanga.

Billboard yavuze ko hari indirimbo zakunzwe cyane ku rwego mpuzamahanga ariko zitagira imiterere yuzuye ya Afrobeats. Urugero ni “Water” ya Tyla yo muri Afurika y’Epfo – n’ubwo Tyla yemera ko Afrobeats yamufunguriye amarembo yo kumenyekana nk’umunyafurika ku ruhando rw’isi, indirimbo ye ntabwo yinjizwa muri iyi njyana neza.

Hari kandi aho bongeyemo indirimbo zituruka mu alté (injyana y’ubuhanzi busanzwe butandukanye bwa Nigeria) ndetse n’iza street-pop, kugira ngo hihuzwe ibyiciro byose bigize umuryango mugari wa Afrobeats.

Abanditsi n’abanyamakuru bo muri Amerika, u Bwongereza na Nigeria bagize uruhare mu guhitamo. Byari bigoye guhitamo indirimbo 50 gusa, ariko hemejwe ko umuhanzi umwe atarenza indirimbo eshatu ku rutonde, kugira ngo hajyeho umwanya wo kwerekana ubundi buhanzi butandukanye.

Billboard yasohoye uru rutonde mu byiciro, indirimbo 10 ku zindi, kugeza ku wa 19 Kanama 2025 ubwo hasohotse indirimbo 10 za mbere, zirimo African Queen ya 2Baba (Tuface Idibia) iri ku mwanya wa mbere.

EAC yibuze ku rutonde:

Impamvu zatumye nta muhanzi wo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (East Africa) (u Rwanda, Tanzania, Uganda, Kenya n’u Burundi) agaragara ku rutonde rwa Billboard rw’indirimbo 50 za Afrobeats z’ibihe byose, zishingiye ku buryo iyi njyana yagiye ikura no ku mateka yayo.

Afrobeats ikomoka cyane muri Nigeria (no muri Ghana ku rugero ruto). Afrobeats yatangiye nk’injyana y’Abanya-Nigeria kuva mu 2000s, ikomoka kuri Afrobeat ya Fela Kuti (Nigeria). Abahanzi b’iki gihugu ni bo bayubatse kuva ku ntangiriro kugeza ubwo yamenyekanye ku rwego rw’Isi. Ibi byatumye Nigeria ifata nk’“isoko y’ingenzi” ya Afrobeats.

EAC ifite injyana zitandukanye cyane na Afrobeats. Tanzania: izwi cyane mu njyana ya Bongo Flava na singeli. Uganda: ifite injyana yegamiye kuri dancehall, na reggae. Kenya: izwi cyane mu genge, kapuka, na gengetone. Rwanda n’u Burundi: injyana zakunzwe cyane ni Afro-fusion, RnB na Hip-hop. Ibi bituma abahanzi bo muri EAC batagira umubare munini w’indirimbo zihurirwaho nk’iza Afrobeats.

Abahanzi benshi bo muri EAC bamara igihe kinini bareba isoko ry’imbere mu gihugu, mu gihe Abanya-Nigeria bo kuva kera bashyize imbaraga ku gusohora indirimbo zigera ku rwego mpuzamahanga.

Urugero: Wizkid, Davido na Burna Boy bakoranye n’ibyamamare nka Drake, Ed Sheeran, Beyoncé, bigafasha injyana yabo kuba mpuzamahanga.

Nigeria ni kimwe mu bihugu bifite labels zikomeye, Aba-Producer mpuzamahanga n’abashoramari mu muziki (Mavin Records, Starboy, DMW, Chocolate City n’izindi).

EAC ntabwo iragira ‘Label’ ifite imbaraga zingana n’izo kugira ngo ishyire abahanzi ku rwego mpuzamahanga mu buryo buhoraho.
Muri uru rutonde, hakoreshejwe amafoto y’abahanzi b’imena bayoboye uruvange rwa Afrobeats mu myaka 20 ishize barimo Burna Boy, Davido, P-Square, Wizkid, Yemi Alade na Tiwa Savage

Urutonde rw’indirimbo 50 z’ibihe byose zubakiye ku mudiho wa Afrobeats

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa