Ntandukana na Wiz Khalifa namaze imyaka itatu yose ndara ndira – Amber Rose
Yanditswe: Monday 28, Apr 2025

Mu gihe benshi bakundana ariko iyo bibaye ngombwa ko batandukana buri umwe akanyura ize nzira , bahita bibagirwa abo bakundanye nabo nk’aho batigeze banamenyana ku rundi ruhande hari abo bigora ndetse kwibagirwa abo bakundanye bikababera ingorabahizi aho bishobora kubatwara imyaka myinshi kugira ngo abo bakundanye (Ex) babibagirwe.
Muriyi nkuru tugiye kugaruka ku cyamamare mu ruhando rw’imyidagaduro muri Leta Zunze Ubumwe za America , Amber Rose utangazako ubwo yatandukanaga n’uwahoze ari umugabo we Wiz Khalifa byamutwaye igihe kirekire kugirango abashe kumwibagirwa ngo ndetse yamaze imyaka 3 arara arira kubera agahinda ko gutandukana na Wiz Khalifa.
Mu busanzwe Amber Rose na Wiz Khalifa batangiye inzira y’urukundo mu mwaka w’i 2011, nyuma yaho urukundo rwabo rwakomeje gukura maze tariki ya 1 werurwe 2012 Khalifa asaba Amber Rose ko yazamubera umufasha Rose yaje kubyemera maze tariki ya 8 muri nyakanga 2013 aba bombi bakora ubukwe biyemeza kubana nk’umugabo n’umugore bakazateteshanya ibihe bidashira. Imana yaje kubaha umugisha w’umwana w’umuhungu bise Sebastian wavutse mu 2013.
Mu Kinyarwanda baravuga ngo "akaryoshye ntigahora mu itama", aba bombi hagati yabo zaje kubyara amahari ndetse batangira kugirana ibibazo byo kutumvikana, hadaciye kabiri mu mwaka w’i 2014 Amber Rose yahise aregera urukiko arusaba gatanya avuga ko we na Wiz Khalifa bafitanye ibibazo bitajya bishira birimo gucana inyuma , n’ibindi byinshi. Umwaka wakurikiyeho w’i2015 aba bombi baje guhana gatanya buri umwe aca ize nzira ariko bemeranya kujya bahurira ku nshingano zo kwita ku mwana wabo Sebastian.
Amber Rose avuga ko ubwo bari bamaze gutandukana ari ibihe byamugoye cyane ngo ndetse yamaze imyaka itatu yose yicara akarira atekereje kuri Wiz Khalifa, Mu kiganiro yagiranye n’umuyoboro wa Youtube No Jumper, Amber Rose mu magambo ye yagize ati “ nakundanye n’abasore benshi tugatandukana nkahita mbibagirwa , ariko kuri Wiz Khalifa byari bitandukanye namaze imyaka itatu ikurikiranye mpora ndira, Wiz yari urukundo rw’ubuzima bwanjye. Najyaga nicara mu bwogero nkavuga nti kuberiki koko ? byantwaye igihe kugirango mbashe kubyakira”
Ku rundi ruhande Wiz Khalifa nawe avugako Amber Rose ari umukobwa w’umwana mwiza ndetse ari nayo mpamvu yifuzaga ko barushinga n’ubwo bitakunze ko urugo rwabo ruramba , Khalifa agakomeza avuga ko ibyo yakwifuza k’umukobwa bakundana yabonaga Amber Rose abyujuje ariko kandi akavuga ko kuba bitarabakundiye ko babana ngo urugo rwabo rurambe bidasobanuye ko babaye abanzi.
Nyuma yo gutandukana na Wiz Khalifa , uyu mubyeyi yakundanye n’abasore benshi b’ibyamamare barimo abaraperi nka : Machine Gun Kelly (MGK), 21Savage ,umukinnyi wa Basketball Terrence Ross, n’abandi benshi. Kuri uyu munsi Amber Rose ni umubyeyi w’abana babiri ndetse kuva mu 2020 akaba acuruza amashusho y’ubwambure bwe ku rubuga rwa Onlyfans ndetse akaba aza mu bantu ba mbere binjiza amafaranga menshi kuri uru rubuga , Amber Rose yinjiza amafaranga miliyoni imwe ya madorali ya America buri kwezi kuri uru rubuga.
Ku rundi ruhande Wiz Khalifa kuri uyu munsi nawe ni umubyeyi w’abana babiri akaba kandi ari umuhanzi mu njyana ya Rap uzwi ku rwego mpuzamahanga mu ndirimbo zirimo : SAY Yeah, Roll Up, We Dem Boyz, See You Again, Young&Wild, n’izindi nyinshi.
UMUSOZO!
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *