skol
fortebet

Papa we ni umunyarwanda , Dore ibintu 10 ushobora kuba utazi ku muhanzi Stromae.

Yanditswe: Monday 24, Feb 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi stromae ari mu bahanzi bafite amazina aremereye ku rwego mpuzamahanga bafite inkomoko mu Rwanda , uyu muhanzi ni icyatwa mu muziki ku mugabane w’iburayi byumwihariko mu bihugu nk’ububiligi , Ubufaransa , n’ibindi bitandukanye. muriyi nkuru mutwemerere turambure indi paje turebere hamwe ibintu 10 ushobora kuba utaruzi ku buzima bwiki cyamamare.
1. IGIHE STROMAE YAVUKIYE NDETSE N’ABABYEYI BAMWIBARUTSE
Uyu muhanzi w’icyamamare yabonye izuba taliki ya 12 werurwe mu mwaka w’i1985 , (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi stromae ari mu bahanzi bafite amazina aremereye ku rwego mpuzamahanga bafite inkomoko mu Rwanda , uyu muhanzi ni icyatwa mu muziki ku mugabane w’iburayi byumwihariko mu bihugu nk’ububiligi , Ubufaransa , n’ibindi bitandukanye. muriyi nkuru mutwemerere turambure indi paje turebere hamwe ibintu 10 ushobora kuba utaruzi ku buzima bwiki cyamamare.

1. IGIHE STROMAE YAVUKIYE NDETSE N’ABABYEYI BAMWIBARUTSE

Uyu muhanzi w’icyamamare yabonye izuba taliki ya 12 werurwe mu mwaka w’i1985 , stromae yavukiye mu mujyi wa Brussels mu gihugu cy’bubiligi. Mama we ni umubiligikazi Yitwa Miranda van haver naho Papa we Ni umunyarwanda Yitwa RUTARE Pierre.

2. IGIHE STROMAE YATANGIRIYE UMUZIKI

Nk’abandi bana benshi Stromae nawe yatangiye kuririmba akiri umwana muto ndetse ubwo yari afite imyaka irindwi yakundaga indirimbo za bahanzi barimo Tupac , Notorious B.I.G , n’abandi benshi kuko yari umukunzi w’indirimbo za Hiphop . nyuma yaho mu mwaka w’i 2000 nibwo Stromae Yatangiye umuziki icyo gihe yari amaze kureka ishuli ubwo yari umunyeshuli mu mwaka wa kane wa mashuli yisumbuye. Mu gutangira umuziki Stromae yahereye mu itsinda ryitwa Suspicion aho yari afatanyije nundi musore witwa J.E.D.I. aba Bombi bari abaraperi ndetse mu rugendo rwabo nka bahanzi Bakoze indirimbo imwe yonyine nyuma yaho baje gutandukana buri umwe anyura ize nzira. maze stromae aza gutangira kumenyekana mu muziki mu mwaka w’i 2009 ubwo yasohoraga indirimbo Alors on danse.

3. YIGEZE GUKORA IBITARAMO BIRENGA 200 MU MYAKA IBIRI YONYINE

Bimwe mu biranga abahanzi bakomeye harimo no gukora ibitaramo bikomeye hamwe byitabirwa n’abantu uruhumbirajana. Stromae ari mu bahanzi kwisi bafite agahigo ko gukora ibitaramo byinshi mu gihe gito , Uyu muhanzi Yakoze ibitaramo 200 mu gihe cy’imyaka ibiri yonyine. Stromae yatangajeko mwibyo bihe mu gihe cy’ukwezi kumwe yabaga afite ibitaramo 8. Mu magambo macye nibura stromae yakoraga igitaramo buri nyuma yiminsi 3. Nyuma yo gukora ako gahigo byamusigiye imvune zikomeye ahoy amaze igihe kirekire atarongera gukora ibitaramo kubera umunaniro n’uburwayi yakuye mwibyo bihe.

4. INDIRIMBO YE PAPAOUTAI YAKOZE AMATEKA

Nta kabuza ko abantu benshi bazi Stromae imwe mu ndirimbo zatumye bamumenya ari iyitwa Papaoutai , iyi ndirimbo yasohotse mu mwaka w’i 2013 niyo ndirimbo ya gatatu mu mateka mu ndirimbo ziri mu rurimi rw’igifaransa yarebwe cyane ku rubuga rwa YouTube. Iyi ndirimbo ikaba imaze kurebwa n’abantu barenga miliyari imwe mu myaka 12 imaze isohotse.

5. UMUBARE W’INDIMI STROMAE YUMVA

Stromae ari mu bahanzi bari ku rwego mpuzamahanga bafite ubushobozi bwo kumva indimi nyinshi, uyu mugabo avuga neza indimi 4 arizo ; icyongereza , igifaransa , icyesipanyolo ndetse n’ururimi rwigi Flemish rukaba ari ururimi rwaho mama we avuka

6. MU BYAMAMARE BIFITE INKOMOKO MU RWANDA STROMAE NIWE UFITE IZINA RIREMEREYE CYANE.

Ku isi hari ibyamamare bitandukanye bifitanye isano n’u Rwanda bamwe murabo bafite amazina azwi bakaba bafite inkomoko mu Rwanda twavugamo Umukinnyi wa filime Ncuti Gatwa , umuhanzi Corneille Nyungura , nyampinga w’ubufaransa mu mwaka w’i2000 Sonia Rolland , n’abandi batandukanye. Gusa nubwo abo bose ari ibyamamare ariko Stromae ni urundi rwego aho usanga ari icyamamare ku isi hose.

Dore imibare ye ku mbuga nkoranyambaga :

Instagram : 1.9M followers
YouTube : 7.53M subscribers
Twitter : 2.1M followers
Spotify : 18.2M monthly listeners

7. INDIRIMBO YE PAPAOUTAI YAYIKOREYE SE RUTARE PIERRE

Papaoutai ni imwe mu ndirimbo zuyu muhanzi abantu benshi bazi ndetse bakunze , Mwiyi ndirimbo Stromae avugako atewe ubwoba n’igihe azaba yarabaye umubyeyi yibaza niba abana be bazamukunda. Agakomeza avugako bimuteye ubwoba kuko buri wese azi uko yatera inda Ariko si buri wese uzi uko yaba umupapa mwiza. Akaba kandi akomoza ku rukumbuzi afitiye se kuko atigeze agira amahirwe yo kurerwa nawe . Rutare Pierre see wuyu muhanzi yishwe mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

8. IBIHEMBO BYOSE HAMWE STROMAE AMAZE GUTWARA MU RUGENDO RWE NK’UMUHANZI

Umuhanzi ukomeye iteka agomba kuba hari bimwe mu bihembo yagiye atwara kubera ubukorikori bwe mu ruhando rwa muzika. Stromae mu gihe kirenga myaka 20 amaze akora umuziki nk’umwuga , amaze gutwara ibihembo byose hamwe 57 ndetse yagize nominations (kumwe umuhanzi ashyirwa mu cyiciro ahataniye igihembo n’abandi bahanzi Ariko ntabashe kucyegukana) ibyo Stromae bikaba byaramubayeho inshuro 90 mu rugendo rwe nk’umuhanzi , mu mwaka w’i2014 ndetse na 2016 Stromae yatowe nk’umuhanzi wa mbere mu muryango w’ibihugu bivuga ururrimi rw’igifaransa Francophonie.

9. INSHURO STROMAE AMAZE KUZA MU RWANDA

Uyu muhanzi ufitanye isano n’u Rwanda amaze kuza mu gihugu papa we akomokamo ishuro eshatu ; mu buzima bwe Stromae yaje mu Rwanda mu mwaka w’i1990 inshuro ebyiri aje gusura papa we Rutare Pierre ndetse no kwerekwa umuryango mugari we urimo ba nyirakuru , sekuru ,babyara be ndetse n’abandi bavandimwe be , uyu muhanzi yongeye kugaruka mu Rwanda muri 2015 akora igitaramo cyasozaga uruhererekane rw’ibindi bitaramo byinshi yarimo akora mu bihugu bitandukanye ndetse no ku migabane itandukanye ku si .

10. HIRYA Y’UMUZIKI STROMAE NI MUNTU KI ?

Hirya y’ubuzima bwa muzika Stromae ni umugabo muremure ushinguye aho indeshyo ye ari 1.90m , akaba kandi ari umubyeyi w’umwana umwe w’umuhungu yabyaranye n’umufasha we colarie Barbier barushinze mu mwaka w’i 2015. Uyu munsi Stromae akaba ari Umugabo w’imyaka 40 ya mavuko.

UMUSOZO!
UMWANDITSI : GLADIATOR OG

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa