skol

Pasiteri yahisemo gusiba igiterane ngo azarebe umukino APR izakiramo Rayon Sports

Yanditswe: Wednesday 25, Oct 2023

featured-image

Umukino wa Rayon Sports izakirwamo na APR FC ugiye gutuma umupasiteri asiba igiterane ku mugaragaro.

Kuri iki cyumweru tariki 29 Ukwakira, APR FC izakira Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona.

Uyu mukino wa mbere mu Rwanda ukomeye, uzabera kuri sitade ya Pele Stadium kuva ku isaha ya saa 15:00 PM.

Kuri iyo tariki kandi i Kigali hazaba hari igiteramo cyateguwe n’umuhanzikazi Mwiza Zawadi cyiswe ’Imirimo Yawe Live Concert’,

Ubwo uyu mupasiteri twise P.O yatumirwaga muri iki gitaramo cy’ivugabutumwa, yavuze ko ataboneka kuko hazaba hari umukino wa APR FC na Rayon Sports.

Yagize ati: "Rayon Sports izaba iri gukina nari kuzaza." Yanavuze ko yamaze kugura itike y’ibihumbi 10 Frw.

Icyateye uyu mupasiteri kwikangamo ni uko umukino w’ikipe ya Rayon Sports yihebeye uzabera ku isaha imwe n’iki gitaramo cy’ivugabutumwa, kuko haba mu rusengero no kuri sitade ya Pele, bazahuha mu ifirimbi ku isaha ya saa 15:00 PM.

Ibitekerezo

  • Icyakora mbonye pastor uvugisha ukuri, ntakwishushanya. Imana izahe equipe ye gutsinda

    Icyakora mbonye pastor uvugisha ukuri, ntakwishushanya. Imana izahe equipe ye gutsinda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa