Perezida Capt. Ibrahim Traore akomeje kwigarurira umutima w’ikizungerezi
Yanditswe: Thursday 24, Apr 2025

Umuhanzikazi akaba n’umuraperikazi Stefflondon ukomoka mu gihugu cy’Ubwongereza akomeje kugaragaza ko Perezida wa Burkina Faso Capt Ibrahim Traore ari umugabo w’igitangaza.
Nta minsi myinshi yari ishize uyu muhanzikazi asangije abamukurikirana ku rubuga rwa snapchat inyandiko yanditse avugako akunda cyane perezida w’Igihugu cya Burkina Faso Capt. Ibrahim Traore ndetse ko rwose yifuza kuzaba nkawe naba mukuru.
Ku munsi wa none , uyu mukobwa noneho yanditse ubutumwa ku rukuta rwe rwa Instagram aho yabuherekesheje amagambo ari mu cyongereza agira ati “ The real African Giant” ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo “ Intarumikwa nyayo ya afurika “
Ubutumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram
Uyu muhanzikazi mu busanzwe yahoze mu rukundo n’icyamamare akaba n’umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Nigeria Burnaboy guhera mu mwaka w’i 2018 kugera mu 2022 gusa baza gutandukana mu marira menshi aho uyu muhanzikazi yashinjaga Burnaboy kumuca inyuma inshuro nyinshi , Nyuma yuko batandukanye Burnaboy yaje kumukorera indirimbo yise Last Last aho yavugagako asezeye ku rukundo rw’ubuzima bwe muri iyo ndirimbo yagize ati “ Have to say Bye Bye to the Love of my life”
STEFFLONDON ni umuraperikazi wavukiye mu gihugu cy’Ubwongereza mu mwaka w’i 1991 ndetse ababyeyi be bakaba bafite inkomoko mu gihugu cya Jamaica gusa afite imyaka itanu ya mavuko ababyeyi be bimukiye I Rotterdam mu gihugu cy’ubuhorandi , aho niho yarerewe maze aza kugaruka mu bwongereza afite imyaka 14 kuva icyo gihe akaba ariho yamaze igihe kinini cy’ubuzima bwe akaba ari umuhanzikazi mu njyana ya Rap uzwi mu ndirimbo zirimo : Hurtin me, 16 shots , Senseless, n’izindi nyinshi.
UMUSOZO!
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *