skol

Peter Okoye wa P-Square yasubije abavuga ko nta mpano afite mu muziki

Yanditswe: Monday 07, Jul 2025

featured-image

Umuhanzi w’Umunya-Nigeria Peter Okoye, uzwi cyane nka Mr P, umwe mu bari bagize itsinda ry’icyamamare P-Square, yatangaje ko ari we muntu wenyine mu muryango wa Okoye wize umuziki mu buryo bwemewe, kabone n’ubwo umuvandimwe we w’impanga Paul Okoye na we azwi nk’umuhanzi.

Ibi yabivuze ubwo yari mu gitaramo AY Live giherutse kubera muri Nigeria, aho yagaragaye aririmba, abyina, anicurangira gitari na piano, mu rwego rwo kwerekana ko afite impano ihamye mu muziki.

Mr P yavuze ko bamwe mu bafana ba P-Square aribo bateje amakimbirane mu itsinda, ubwo batangiraga kugereranya impano z’impanga, bagashyira hejuru Paul Okoye bavuga ko ari we “ufite impano kurusha undi,” ibintu byageze ku mutima we bikaza gutuma atangira kwitwara nabi, bigatuma itsinda risenyuka.

Yagize ati: “Naririmbye, ndabyina, ariko bababwiye ko nta mpano mfite. Uyu munsi ndashaka kwerekana ukuri. Impamvu nyamukuru P-Square yasenyutse ni uko abantu babiri bavukana barimo gukora umuziki, bamwe mu bafana batangiye kuvuga ko umwe arusha undi impano. Ibyo byamuteye kwitwara nabi, biba intandaro yo gusenyuka kw’itsinda.”

Yakomeje agira ati: “Barababeshye. Mu muryango wose wa Okoye, ni jye njyenyine wize umuziki. Mfite impamyabumenyi y’umuziki. Barababeshye, ariko reka tubihorere. Naririmbye, ndabyina, ncuranga gitari na piano. Ubuse ibyo ni ibintu byoroshye?”

Mr P yavuze ko atumva uburyo yakwitwa “utagira impano” kandi ashoboye byose bijyanye n’umuziki. Yongeyeho ko abamunenze ari bo bateje icyuho mu mibanire ye n’umuvandimwe we, bigatuma P-Square itakibaho nk’uko yari izwi.

Peter Okoye yasubije abavuze ko nta mpano afite, abashinja kuba intandaro yo gusenyuka kwa P-Square

Itsinda P-Square, rigizwe n’impanga Peter na Paul Okoye, ryakunzwe cyane muri Afurika no hanze yayo kuva mu ntangiriro zo mu myaka ya 2000, rizwi mu ndirimbo nka “No One Like You,” “Do Me,” “Personally,” n’izindi.
Peter Okoye yasubije abavuze ko nta mpano afite, abashinja kuba intandaro yo gusenyuka kwa P-Square

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa