Racine na Papa Cyangwe bahuje imbaraga mu ndirimbo nshya bise igiceri cy’i 100
Yanditswe: Tuesday 13, May 2025

Umuraperi Racine afatanyije na mugenzi we Papa cyangwe bateguje indirimbo nshya bahuriyemo bise ijana , iyi ndirimbo izasohoka ku munsi wo ku wa gatanu w’iki cyumweru tariki 16 Gicurasi ikaba yitwa 100 Cent cyangwa se igiceri cy’Ijana mu Kinyarwanda.
Mu kiganiro kihariye yagiranye n’Umuryango umuraperi Racine yadutangarije ko iyi ndirimbo izaba irimo ubutumwa bw’ihumure buhumuriza abantu bari mu bihe bibagoye cyangwa se bafite ibibazo runaka aho ari indirimbo yongera ku kwibutsa ko icyizere gihari kandi ko ejo ari heza.
Racine akomeza avuga ko gukorana n’umuraperi mugenzi we Papa cyangwe ari ibintu byiza cyane ngo kuko yoroshya imikoranire ndetse gukorana na we bikaba ari ikintu yishimiye cyane mu magambo ye Racine yagize ati “ Gukorana na Papa cyangwe ni ibintu byiza ariko ntabwo ari ubwa mbere dukoranye kuko twagiye dukorana imishinga myinshi itandukanye, twakoranye kuva cyera rero gukorana na we ni ibintu byanyoroheye”
100 feat papa cyangwe will be out on friday pic.twitter.com/xvmdmg7J4y
— Racine Rwanda (@Racinerwandaa) May 12, 2025
Racine yadutangarije ko nyuma yiyi ndirimbo n’ubundi gahunda ari ugukomeza guha abakunzi be ibihangano bitandukanye kandi byiza nkuko basanzwe babimuziho , yakomeje agira ati “ Nyuma yiyi ndirimbo yanjye na Papa cyangwe n’ubundi gahunda ni ugukomeza kubaha imiziki myiza kuko niko kazi kanjye.” uyu muraperi yakomeje avuga ko n’ubwo byabaho gutinda gusohora indirimbo ariko nabwo aba ahugiye mu gutunganyiriza ibihangano abakunzi b’umuziki we bityo badakwiye kurambirwa.
Kuva 2017 Racine ni umwe mu baraperi bamaze guhamya izina ryabo mu ruhando rwa muzika nyarwanda byumwihariko mu njyana ya Rap, Racine ni umuraperi w’impano ihambaye udashakisha ndetse ikaramu ye muri Rap ni bacye bayisukira. Iyi ndirimbo ye nshya ahuriyemo na Papa Cyangwe izasohoka ku wa gatanu ije isanga iyitwa Bro yaherukaga gusohora muri Mutarama uyu mwaka w’i 2025.
Indirimbo Bro Racine yaherukaga gusohora
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *