skol
fortebet

Reba abakobwa batsindiye ibihembo mu irushanwa ryateguwe na Charly na Nina[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 06, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abahanzikazi bakunzwe cyane mu muziki nyarwanda Charly na Nina batanze ibihembo kubakobwa bahize abandi mu irushaanwa bari bateguye’Lavender One Million Challenge’ ni irushanwa abakobwa bafite impano bari bahawe amahirwe yo kuzigaragaza babinyujije muri iyii ndirimbo yabo nshyashya baherutse gushyira hanze’La Vender’ mu rwego rwo guteza imbere umwana w’umukobwa.

Sponsored Ad

Ibi birori byabaye kuri uyu wa 5 Mata 2022 aho Ndayishimiye Rachel umaze kumenyekana nka Big Rachel mu itsinda rya Symphony Band yegukanye igihembo gikuru nk’umukobwa wahize abandi mukagaragaza impano yo kuririmba abinyujije muri iyi ndirimbo.

Big Rachel wahize abandi barenga 30 bari bahatanye, yegukanye ibihumbi 500 Frw, Kanyana Nadine usanzwe ari umuhanzi w’imideli we yahembwe ibihumbi 300 Frw nk’uwa kabiri, mu gihe umunyabugeni Lynka Lydie we yegukanye umwanya wa gatatu ahabwa 200 Frw.

Nyuma yo kubona uko irushanwa ryagenze bakanyurwa n’impano za benshi bari bitabiriye iri rushanwa, Charly na Nina n’itsinda ry’ababafashaga biyemeje guhemba uwa kane witwaye neza nubwo bitari mu bihembo biteganyijwe. Ni umwanya wegukanywe n’itsinda rya The Queens bahawe ibihumbi 100 Frw.

Iri rushanwa ryateguwe na Charly na Nina bafatanyije na ‘Dope Apps’ sosiyete ishinzwe kureberera inyungu z’aba bahanzikazi.

Muri iri rushanwa Buri wese yasabwaga kwifata amashusho y’umunota umwe akora ikintu afitemo impano ariko harimo indirimbo ‘Lavender’ itsinda rya Charly na Nina ryari riherutse gusohora.

Charly na Nina mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru nyuma y’iki gikorwa, bavuze ko bishimiye uko cyagenze, bavuga ko banyuzwe bikomeye n’abakobwa bagaragaje impano zidasanzwe mu bintu bitandukanye.

Aba bahanzikazi bavuze ko bagize amahirwe yo kubona abanyempano bakomeye kandi batari bazi, bahamya ko bizeye ko mu myaka iri imbere hari byinshi bazakorana yaba abatsinze n’abatagize amahirwe yo gutsinda.

Charly yagize ati “Urebye hano harimo abanyempano batandukanye, urebye nk’uwatwambitse ni umwe muri aba kandi murabona ko twambaye neza, ubonye ababyinnye, abaririmbye, ni ibintu bigaragara ko bafite impano zidasanzwe. Turatekereza uko twakomeza gukorana na bo mu rwego rwo gushyigikira impano zabo.”

Aba bahanzikazi babwiye abanyamakuru ko uko iki gikorwa cyagenze, byatumye batekereza uko cyakomeza kubaho mu gihe baba bakomeje kubona ubushobozi.

Big Rachel wegukanye igihembo gikuru yahamije ko yishimiye kuba ari we watsinze, avuga ko ari umwe mu bakunze indirimbo ‘Lavender’ ya Charly na Nina ku buryo akibona irushanwa ryayo ari ibintu byamworoheye.

Akomeza avuga ko iki gihembo abonye ari nk’urufunguzo kuri we rwo kugera kunzozi ze kubera ko yahoraga yifuza kuba yakora indirimbo ye ariko akabura uburyo.

Charly na Nina bari badodewe n’umwe mu bahatanaga mu irushanwa ryabo

Big Rachel wamenyekanye mu itsinda rya Symphony Band niwe wegukanye umwanya wa mbere

Kanyana wabaye uwa kabiri yagaragaje impano yo guhanga imideli

Umunyabugeni Lynka Lydie ni we wabaye uwa gatatu yegukana igihembo cy’amafaranga ibihumbi 200rwf

Itsinda The Qweens baryongeyemo nk’abantu bitwaye neza bahembwa ibihumbi 100rwf

Charly na Nina n’ubuyobozi bwa Dope Apps bafatanye ifoto n’abatsinze iri rushanwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa