Rurageretse hagati ya Eddy Kenzo n’abategura ibitaramo muri Uganda
Yanditswe: Thursday 31, Jul 2025
Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda, Eddy Kenzo, akaba anayoboye sosiyete ya Big Talent Entertainment ndetse n’Ihuriro ry’Abahanzi ba Uganda (UNMF), yasubije abategura ibitaramo bamaze gutangaza ko batagikorana na we, avuga ko ibyo bavuze bitamuteye ubwoba na gato kandi ko yiteguye kujya yitegurira ibitaramo bye ku giti cye.
Ibi bije nyuma y’uko itsinda ry’abategura ibitaramo, riyobowe na Abtex, ritangaje ko Kenzo yababujije kwegera Perezida Museveni ndetse ngo anagira uruhare mu gutuma batabona ku nkunga ya miliyari 33 z’amashilingi ya Uganda yagenewe guteza imbere uruganda rw’imyidagaduro.
Iryo tsinda ryatangaje ko ridashaka kongera kumwakira mu bikorwa byabo bya muzika, ndetse ko batazemera ko agaragara ku rubyiniro rw’ibitaramo byateguwe na bo.
Mu gusubiza ibyo birego, Eddy Kenzo yavuze ko nta butumwa bwemewe yigeze abona bubimumenyesha, ahubwo yabimenye binyuze ku mbuga nkoranyambaga nk’abandi bose.
Yagize ati: “Narabyumvise, ndabisoma nk’abandi bose, ariko sinigeze mbimenyeshwa ku mugaragaro. Mfite ibiro bikora neza, ariko nta n’umwe wigeze atwandikira cyangwa ngo avugane natwe ku buryo bwemewe.”
Kenzo yavuze ko atemeranya n’icyemezo cya Abtex, ndetse ashidikanya ku bwoba cyangwa ubushake bafite, agakeka ko ari amagambo y’urwenya.
Yagize ati: “Numva Abtex yaba ari gukina, kuko sinabona impamvu yumvikana y’uko promoter yafatanya n’abandi ngo bahagarike umuhanzi wanjye kumurika ibihangano ku rubyiniro.”
Yongeyeho ko nubwo ayo makuru yacicikanye, atigeze ahagarika ibikorwa bye bya muzika, kuko hari ibitaramo amaze gutegura kandi bigomba kuba.
Ati: “Sinaruhutse, ndacyakora. Kandi ubu mfite ibitaramo biri imbere. Nibanga gukorana nanjye, nzabyikorera. Simbabujije gukomeza ibyo bashaka.”
Kenzo aherutse kujya mu biganiro bivugwamo ubushyamirane hagati y’abahanzi na Leta ya Uganda, cyane cyane ku bijyanye no guhabwa inkunga ndetse n’imiyoborere y’uruganda rwa muzika, aho we akunze kuvugwa nk’umwe mu bafata ibyemezo bikomeye.
Eddy Kenzo yasubije abategura ibitaramo bamukangishije guhagarika gukorana na we

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *