Sabinus : Nkitangira ibintu bya Comedy muri 2015 nagiraga views imwe nayo ikaba ari iya Masenge wanjye
Yanditswe: Tuesday 20, May 2025

Icyamamare mu ruhando rw’urwenya mu gihugu cya Nigeria Emmanuel Chukwuemeka Ejekwu uzwi cyane nka Sabinus cyangwa se Mr Funny yatangaje ko ubwo yinjiraga mu bijyanye n’urwenya bitari inzira igororotse kuko yajyaga abona views (Abarebye video ze) umwe wenyine na we akaba ari Nyirasenge wabaga agirango amutere ingabo mu bitugu mu rugendo rwe.
Ibi Sabinus yabitangaje mu kiganiro aheruka gukora aho yavuze ko intangiriro ze zarimo ibihe bikomeye cyane ndetse ko iyo atabasha kwihanganira gutsindwa byarigutuma abivamo akibitangira , mu magambo ye yagize ati “ Ugiye nko ku rukuta rwanjye rwa Facebook cyangwa TikTok ukamanuka cyane muri Video nagiye nshyiraho wabonamo video zanjye nkitangira uyu mwuga muri 2015 zimwe muri izo video hari n’izidafite na Views (uwazirebye) n’umwe.
Mr Funny nkuko akunze kwiyita Yakomeje agira ati “ Muri 2015 najyaga nsangiza abankurikira video z’urwenya rwanjye nkabona zigize comment (Ibitekerezo byazitanzweho) ebyiri zonyine kandi n’abwo ibyo bitekerezo byabaga ari kimwe cyanjye ndetse n’icya Masenge wanjye. Icyo gihe iyo nabaga nakoze neza cyane mbega nakabije nagiraga views 2 ebyiri zonyine.
Sabinus akomeza avuga ko buri kintu gisaba kugiha umwanya ,guhozaho, guhanga udushya ndetse no gukorana umurava kuko ari byo byamufashije kudacika intege. Mu busanzwe Sabinus yabonye izuba mu mwaka w’i 1995 kuri ubu ni umugabo w’imyaka 30 ya mavuko, ibijyanye n’urwenya yabyinjiyemo neza mu mwaka w’i 2015 icyo gihe akaba yari umunyeshuri muri kaminuza ya University of Port Harcourt aho yize ibijyanye n’indimi.
N’ubwo ibijyanye n’urwenya yatangiye kubikora muri 2015 gusa byamutwaye imyaka ine kugirango abashe gutangira kumenyekana kuko muri 2019 aribwo binyuze ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zirimo Instagram Sabinus yatangiye kumenyekana.
Ku munsi wa none akaba ari mu banyarwenya bahagaze neza cyane kurenza abandi muri afurika. Sabinus avuga ko ubwo yari amaze kumenyekana ndetse atangiye gukorera amafaranga menshi yaje kwitura wa nyirasenge we wamubaye bugufi ubwo yatangiraga iby’urwenya, Sabinus kuri ubu akaba yaramushingiye iduka rikomeye cyane mu gace ka Port Harcourt aho akomoka.
UMUSOZO!
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *