Sean Brizz yahishuye uko yaretse kuba umuraperi kubera Tom Close
Yanditswe: Friday 11, Jul 2025
Umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Sean Brizz, wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Niko Kuri, yahishuye ko Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close ari we wamugiriye inama yo kureka Rap agakomeza umuziki nk’umuhanzi uririmba bisanzwe (vocalist), inama avuga ko yahinduye burundu icyerekezo cy’umuziki we.
Sean Brizz yagarutse ku rugendo rwe mu muziki, n’uburyo mu bwana bwe yatangiye awinjiramo nk’umuraperi, ariko agasanga atazabasha kumvikana cyane.
Icyo gihe ngo yari akiri muto cyane, ariko ahura na Tom Close wari umaze kwamamara, maze amusaba gutekereza neza ku cyerekezo cy’umuziki we.
Yavuze ati “Tom Close ni umuhanzi w’umuhanga w’umunyabigwi. Twarabanye cyera kuva nkiri umwana. Natangiye kumubona ndi umwana muto cyane. Tom Close ni we wambwiye ngo ndirimbe, nari umuraperi njyewe. Yankuye mu byo kurapa, ambwira kuririmba. Ibyo bintu benshi ntibabizi,”
Yavuze ko iyi nama yayigiriwe ubwo Tom Close yari yaje mu rugo iwabo gukorana na Producer Chris Cheetah ku ndirimbo za Album ye. Icyo gihe ngo Sean Brizz yabaga ahari, ndetse akagira uruhare mu bitekerezo ku myandikire y’indirimbo. Ati “Yaje mu rugo kuri ‘studio’, nanjye nabaga mpari. Yanyumvaga ndiririmba, ndetse nkabaha n’ibitekerezo mu myandikire,”
Yavuze ko icyo gihe atari bwiyemeze gukora umuziki nk’umwuga, ariko ibiganiro yagiranye na Tom Close byamuhaye icyizere, bimuhindurira icyerekezo.
Sean Brizz avuga ko ari umwe mu bana bakomotse mu muryango w’abahanzi, aho Mukuru we Chris Cheettah na murumuna we Eloi uzwi cyane kuri Spotify, bamubereye isoko y’ihumure n’ishyaka mu muziki.
Yavuze ati: “Gukurira iruhande rwa Chittah na Eloi byatumye mbona ko umuziki nshobora kuwubamo, nubwo ntari narabifatishije neza mu ntangiriro,”
Yongeye gushimira Tom Close ku bw’ubuhanga bwe no kuba ari umwe mu bahanzi babaye isoko y’ihumure kuri we. Ati “Ubuhanga bwa Tom Close ndabuzi. Yaduhaye indirimbo nziza cyane. Nibuka ko hari igihe nagiye kuri Maison de Jeunes kureba Tom Close aririmba, byari ibintu byiza cyane,”
Sean Brizz yavuze ko n’ubwo yahuye n’imbogamizi zitandukanye mu rugendo rwe rw’umuziki, gukomeza uyu mwuga byashingiye cyane ku nama nziza yaherewe mu rugo iwabo, nko kubona umuhanzi ukunzwe nka Tom Close amuha umwanya, akamwumva ndetse akanamugira inama zubaka.
Sean Brizz: “Nari umuraperi, ariko Tom Close yampinduye umurongo.” Yavuze ko yahisemo kuririmba kubera ijambo rimwe ry’uyu muhanzi w’inararibonye
Sean Brizz yibuka uko Producer Cheetah na Tom Close bamuhaye icyizere cy’umuziki agezeho muri iki gihe
“Gukurira iruhande rwa Chittah na Eloi byatumye numva ko umuziki ari iwacu” -Sean Brizz yagarutse ku muryango we w’abahanzi wamufashije gukura mu muziki
“Maison des Jeunes… niho nabonye bwa mbere Tom Close aririmba live” Urugendo rwa Sean Brizz rwatangiriye mu gukunda abahanzi nyarwanda
Sean Brizz yahuriye mu ndirimbo ‘Bazanga’ n’umuraperi Gauchi wamamaye mu ndirimbo zinyuranye
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *