Shakira yongeye kugaragaza uko gutandukana na Pique byamushegeshe
Yanditswe: Saturday 23, Sep 2023
Umuhanzikazi w’injyana ya Pop,Shakira,yavuze ko yizeraga ko we n’uwahoze ari umukinnyi wa FC Barcelona,Gerard Pique bazatandukanywa n’urupfu.
Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru aho yavugiyemo ukuri kwinshi.
Uyu munya Colombia w’imyaka 46,yavuze ko byahoze ari inzozi ze kugira umubano w’igihe kirekire cyane na se w’abana be babiri,Gerard Pique.
Yagaragaje ko nyuma y’aho umubano wabo uhungabaniye,akomeje "kurwanya abadayimoni be".
Yibasira uwahoze ari umukunzi we mu biganiro bijyanye n’indirimbo ye igiye kuza, yagereranije gutandukana kwabo no "gutabwa mu myanda ukazengurukwa n’imbeba".
Kandi mu guhishura ibimukomeretsa umutima,uyu mugore w’icyamamare yemeje ko agorwa no kurera abana wenyine.
Uyu muhanzikazi yabwiye Billboard ko ari mu "gihe cyo gutekereza" nyuma yo gutandukana kwabo.
Ati: “Nanyuze mu byiciro byinshi: guhakana, uburakari, ububabare, gucika intege, uburakari nanone, ububabare na none. Ubu ndi mu cyiciro cyo kurwana no gukomeza kubaho."
Shakira utishimye, yavuze ko mbere y’uko atandukana n’uwahoze ari umukunzi we, bivugwa ko yamuciye inyuma, "yizeraga ko bazabana kugeza urupfu rubatandukanyije".
"Icyo nari nshyize imbere ni urugo rwanjye, umuryango wanjye. Nizeraga ko"urupfu arirwo ruzadutandukanya. " Nizeraga izo nzozi, kandi nazirose kuri njye, no ku bana banjye. "
"Nicyo nifuzaga ku bwanjye no ku bana banjye, ariko siko byagenze."
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *