
Umuhanzikazi w’Umunya-Jamiaca Shenseea ari ku rutonde rw’abahanzi bazafatanya na Wizkid mu gitaramo afite i Los Angeles mu kwezi gutaha, kikaba kimwe mu bitaramo bye bizenguruka Isi.
Shenseea yamaze kwiyunga kuri Wizkid mu gitaramo afite mu nyubako ya Hollywood Bowl i Los Angeles muri Amerika tariki ya 22 Kamena 2025.
Iki gitaramo cya Wizkid ni kimwe mu bitaramo bye azakora muri Amerika ya Ruguru guhera tariki ya 05 Kamena muri State Farm Arena muri Atlanta, aho azaba ari kumvisha abakunzi be album yise Morayo.
Azahita akomereza mu yindi mijyi irimo: New York City, Toronto, Baltimore na Houston mbere y’uko akorera igitaramo muri Hollywood Bowl yakira abantu 17,500.
Ni mu gihe kandi uyu muhanzi ateganya kujya no mu Mijyi yo mu Burayi irimo: Berlin, Rotterdam, Paris n’ahandi.
Album Morayo ikaba yaragiye hanze ku wa 22 Ugushyingo 2024, aho yayituye umubyeyi we Juliana Morayo Balogun watabarutse mu Kanama 2024.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *