Umuhanzi Mujyanama Claude wamamaye nka TMC, umwe mu baririmbyi bahoze bagize itsinda rya Dream Boys, yavuze ko atagikora umuziki nk’umwuga ahubwo ari ibintu asigaye akora bitewe n’uko inganzo imwigaruriye cyangwa se yakumbuye gusubira muri ’studio’.
TMC uherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yabitangarije InyaRwanda nyuma yo gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Ese”, yasohotse ku Cyumweru tariki 5 Ukwakira 2025.
Ni indirimbo ifite umudiho woroshye, wuje ubutumwa bwimbitse ku buzima n’urukundo, aho uyu muhanzi agaruka ku gaciro k’abantu ‘tugirana urukundo n’imibanire myiza’.
Avuga ku buhanzi bwe muri iki gihe, TMC yagize ati: “Ntabwo nkiri umuhanzi by’umwuga. N’iyi nayisohoye kubera ko numvaga nshaka kongera kwisubirira muri ‘studio’, cyangwa uburyo bwo kongera guhuza n’amarangamutima ya muntu, mu miririmbire, mu mihimbire, nabyo hari umuntu bitanga.”
Yakomeje avuga ko adateganya gusubira mu rugendo rw’umuziki nk’uko byahoze, ahubwo ko ibi yabikoze mu rwego rwo gusubira mu byo yakundaga. Ati: “Nta rugendo rw’umuziki mfite, ahubwo numvaga nkumbuye kongera kuririmba, numvaga nkumbuye gusubira mu nganzo.”
Mu ndirimbo “Ese”, TMC aririmba yibaza niba ubuzima buzoroha, anibutsa abantu guha agaciro abakunzi babo n’ababakunda igihe bakiri kumwe.
Ati: “Ubutumwa burimo ni ukubwira bantu guha agaciro abantu bakunda mu gihe bakibafite. Kuko hari ubwo ukina nabyo cyangwa se utabiha agaciro wa muntu wamara kumubura, ubuzima bugakora, ukabona ko watakaje ikintu cy’agaciro. Ubutumwa ni ubwo."
TMC umaze imyaka itari mike aba muri Amerika akomeje gushimwa n’abakunzi be ku buryo yagarutse mu muziki afite ubutumwa bufite uburemere, ndetse benshi bakamushima uburyo akomeje gusigasira umwimerere we n’ijwi rye ryamuhesheje izina mu gihe yari kumwe na Platini mu itsinda rya Dream Boys.
REBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO TMC YISE "ESE"
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *