Sobanukirwa byinshi K’ubuzima ndetse n’imyirondoro ya bana batatu ba rurangirwa Lionel Messi
Yanditswe: Monday 05, May 2025

Si inshuro ya mbere twese twaba twumvise izina itangishaka ibi bishatse kuvuga ko icyo Imana itaguhaye ntakukibihatira kugitanga ku ngufu ibi birimo : Amaronko atandukanye, ubwenge, ubuzima buzira umuze, urubyaro ndetse n’ibindi byinshi.
Iyo ubyaye uba wicunguye ndetse uba uremye undi muntu uzaza mu ishusho yawe n’ubwo bwose mushobora kuzaba mufite imico,imyifatire ndetse n’imigirire ihabanye. Gusa uko byagenda kose ntabwo byakuraho ko kubyara ari umugisha. Muri iyi nkuru mutwemerere turebere hamwe ibirambuye ku ban aba Lionel Messi.
Ni ikirangirire mu mateka ya Ruhago ariko ku rundi ruhande Imana yamuhaye umugisha wa bana batatu aribo: Thiago, Mateo ndetse na Ciro ese aba bana ni ibiki by’ingenzi wamenya ku buzima bwabo, Murakaza neza muriyi nkuru.
1. Thiago Messi Roccuzzo
Uyu ni we mwana w’imfura ya Lionel Messi , Thiago yabonye izuba tariki ya 2 Ugushyingo mu mwaka w’i2012. Uyu mwana w’umuhungu avuka byanejeje cyane se Lionel Messi aho yiyanditseho izina ry’umwana we ibizwi cyane nka Tatto ku kaguru ke k’ibumoso. Kuri uyu munsi Thiago Messi ni umwana w’imyaka 12 ya mavuko ndetse nawe akaba yaratangiye gutera ikirenge mu cya se akiri muto kuko yatangiye gukina umupira afite imyaka 7 ya mavuko akinira ikipe ya FC Barcelona ya bato. Kuri uyu munsi akaba akinira ikipe ya batarengeje imyaka 12 ya Inter Miami akaba ari nayo kipe papa we akinira.
2.Mateo Messi Roccuzzo
Uyu niwe mwana w’ubuheta wa Lionel Messi n’umufasha we Antonela Roccuzzo. Uyu mwana w’umuhungu Mateo yabonye izuba tariki ya 11 Nzeri mu mwaka w’i2015. Messi avuga ko uyu mwana afite imico nkiye na we akiri muto ngo uyu Mateo Messi ntajya yemera gutsindwa ndetse arahangana cyane. Messi avuga ko umunsi ikipe ya Argentine itsindwa n’ikipe y’igihugu ya Saudi Arabia mu gikombe cyisi muri 2022 uyu mwana yavuye muri Stade arira cyane atabyumva. Uyu mwana nawe akaba yaratangiye gukina umupira.
3.Ciro Messi Roccuzzo
Umwana wa gatatu wa Lionel Messi ariwe Ciro yabonye izuba tariki ya 10 werurwe mu mwaka w’i2018 kuri ubu akaba afite imyaka 7 ya mavuko. Uyu muhererezi mubo messi yabyaye ari mu bana be akunda cyane aho we na mama we ariwe Antonela Rocuzzo bafite Tatto y’izina ryuyu mwana ku mibiri yabo. Messi yiyanditseho izina rya Ciro ku kaguru ke n’imugihe nyina yiyanditseho izina rye ku kaboko ke k’ibumoso. Messi avuga ko uyu mwana we muto na we ari indwanyi ndetse kenshi iyo bakinnye agaragaza ishyaka no guhatana cyane. Ciro Messi nawe akaba akina mu ikipe ya bato batarengeje imyaka 7 ya Inter Miami.
Abana ba Lionel Messi uko ari batatu bakaba biga ku ishuri rya Miami Country Day School rikaba ari ishuri riri mu yahenze cyane mu mujyi wa Miami , abana ba Messi bakaba bigana n’abana ba Shakira aribo Milan ndetse na Sasha. Iri shuri aba bana bigaho rikaba ryishyura amafaranga ibihumbi 42 bya madorali ya amerika ku mwaka ni ukuvuga amafaranga miliyoni 59 za mafaranga y’u Rwanda ku mwaka.
Lionel Messi n’umufasha we Antonella Roccuzzo bamenyanye bakiri abana bato gusa bamaze gukura batandukana Messi aje ku mugabane w’iburayi gukinira ikipe ya FC Barcelona , gusa nyuma yaho baje kongera kubonana maze basubukura umubano wabo bakaba barasezeranye kubana akaramata mu mwaka w’i2017.
UMUSOZO!
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *