Sobanukirwa impamvu icyamamare Danny Trejo ( MACHETE) akina filime ari umugome ariko bikarangira apfuye muri filime
Yanditswe: Friday 16, May 2025

Niba uri umukunzi wa Filime cyane cyane izirwana (Action Movies) uyu mugabo si inshuro ya mbere umubonye ndetse waramukunze muri filime zitandukanye yagukiniye zirimo : Desperado, From Dusk Till Dawn, Spy Kids , n’izindi nyinshi cyane. Gusa nubwo akunze gukina filime agaragara nk’umugabo w’umugome birangira muri izi filime yishwe ese ni ukuberiki? kuberiki Danny Trejo ahora akina filime muri ubwo buryo.
Asobanura impamvu yo kuba akina muri filime ari umugome ariko bikarangira apfuye, Danny Trejo avuga ko amabyiruka ye atari meza ndetse yahuye n’ibibazo byinshi birimo kuba imbata y’ikiyobyabwenge cya mugo afite imyaka 12 ya mavuko , gucuruza ibiyobyabwenge, kuba mu dutsiko tw’abagizi ba nabi, gufungwa inshuro nyinshi muri gereza ndetse n’ibindi byinshi.
Danny Trejo w’imyaka 81 ya mavuko akomeza avuga ko yabashije gusubiza ubuzima bwe ku murongo ahangana n’uburyo yari yarabaswe n’ibiyobyabwenge maze yinjira mu mwuga wo gukina filime mu mwaka w’I 1985. Trejo avuga ko impamvu akina filime ari umugome cyane ariko bikarangira yishwe ari uko aba agirango atange isomo ku bana abigisha ko gukora ibyaha ndetse no kuba umugizi wa nabi nta cyiza cyabyo ndetse iherezo ryabyo ari ribi.
Muri filime zose yamamayemo nk’umukinnyi w’imena Trejo yabaga yagiranye amasezerano na nyirigutegura filime ko azakinamo ari umugizi wa nabi ariko agasaba ko bizarangira yishwe kugirango bijye bibera isomo abakiri bato bashobora gutekereza ko ubugizi bwa nabi ari ikintu cyiza. Muri filime zirimo Spy Kids, Desperado,Machete,n’izindi nyinshi uyu mugabo yazikinnyemo muri ubwo buryo.
Danny Trejo ni umunyamerika w’ikirangirire mu ruhando rwa Sinema ku isi, akaba ari umubyeyi w’abana batatu. Yakinnye nk’umukinnyi w’imena muri filime nyinshi zitandukanye zirimo : Machete,Blood in Blood, Anaconda yo mu 1997, Predators, Maximum Impact , n’izindi nyinshi cyane.
UMUSOZO!
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *