Sobanukirwa impamvu icyamamare Morgan Freeman ahora yambaye amaherena ya zahabu.
Yanditswe: Tuesday 15, Apr 2025

Morgan Freeman ni Umugabo w’ikirangirire mu ruganda rwa cinema ku isi hose, ni ibintu amaze imyaka irenga 50 akora ndetse izina rye riri muyubashywe cyane muri uru ruganda. Gusa niba ukunze kwitegereza amafoto ndetse na video zuyu mugabo uzabonako iteka aba yambaye amaherena ya zahabu, Ariko se ni iyihe mpamvu uyu mugabo ahora yambaye aya maherena ya zahabu ahantu aba ari hose iteka ryose.?
Mu mwaka w’i 2019 mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Morgan Freeman yasobanuye ko (...)
Morgan Freeman ni Umugabo w’ikirangirire mu ruganda rwa cinema ku isi hose, ni ibintu amaze imyaka irenga 50 akora ndetse izina rye riri muyubashywe cyane muri uru ruganda. Gusa niba ukunze kwitegereza amafoto ndetse na video zuyu mugabo uzabonako iteka aba yambaye amaherena ya zahabu, Ariko se ni iyihe mpamvu uyu mugabo ahora yambaye aya maherena ya zahabu ahantu aba ari hose iteka ryose.?
Mu mwaka w’i 2019 mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Morgan Freeman yasobanuye ko impamvu ahora yambaye aya maherena aho ari hose, aruko aya maherena afite agaciro ko kuba yamugurira isanduku mu gihe cyose yaba yitabye Imana bitunguranye ari ahantu atamenyereye cyangwa bitakunda ko ahita agezwa ku ivuko muri Leta zunze ubumwe za America byihuse. Bityo rero aramutse yitabye Imana bitunguranye ari ahantu adadanzwe aba aya maherena akaba yahita agurishwa maze akabasha kugurirwa isanduku yo kumushyinguramo.
Ubutumwa yanyujije kuri instagram ye muri 2019
Morgan Freeman avugako uyu mugenzo yawukuye ku mico ya basare ba cyera aho nabo bambaraga amaherena ahenze ya zahabu ku buryo iyo bitabaga Imana batari I wabo babashaga gushyingurwa mu cyubahiro aho ari hose baguye, ayo maherena babaga bambaye yaragurishwaga maze bagashyingurwa mu cyubahiro. Uyu mugabo w’imyaka 88 ya mavuko ni umubyeyi wa bana bane, Morgan Freeman yakinnye muri filime nyinshi cyane zirenga 200 zimwe murizo zirimo : Wanted, Angel Has Fallen, Robinhood, Olympus has fallen, n’izindi nyinshi.
Ahora yambaye amaherena ya zahabu
UMUSOZO!
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *