Sobanukirwa impamvu Rihanna n’umugabo we Asap Rocky batagira umukozi wita ku bana babo
Yanditswe: Sunday 20, Apr 2025

Mu busanzwe ibyamamare bibaho ubuzima buhenze, ubuzima bwiyubashye ndetse abakiri ku cyavu baba baburota. Bitewe nuko ubuzima ibyamamare bibaho buba busaba akazi kenshi ninako usanga abakozi ibyamamare bikoresha baba ari benshi haba mu rugo ndetse n’ahandi hose bibaye ngombwa. Gusa biba ari ibintu bitangaje kubona ibyamamare nka Rihanna ndetse n’umugabo we Asap Rocky babaho nta mukozi wo mu rugo bagira Umwe ubafasha imirimo irimo no kurera abana babo. Ese impamvu ni iyihe.? Kuberiki Rihanna (...)
Mu busanzwe ibyamamare bibaho ubuzima buhenze, ubuzima bwiyubashye ndetse abakiri ku cyavu baba baburota. Bitewe nuko ubuzima ibyamamare bibaho buba busaba akazi kenshi ninako usanga abakozi ibyamamare bikoresha baba ari benshi haba mu rugo ndetse n’ahandi hose bibaye ngombwa. Gusa biba ari ibintu bitangaje kubona ibyamamare nka Rihanna ndetse n’umugabo we Asap Rocky babaho nta mukozi wo mu rugo bagira Umwe ubafasha imirimo irimo no kurera abana babo. Ese impamvu ni iyihe.? Kuberiki Rihanna na Asap Rocky batagira umukozi wo mu rugo.?
Asobanura impamvu yibi Asap Rocky avugako nta Gahunda yo gushaka umukozi uzajya abafasha kurera abana ihari, Asap ashimangira ko atarindiriye kuba umubyeyi ku myaka 35 y’amavuko ari ukugirango azarererwe n’undi muntu.
Akomeza avugako iyo bibaye ngombwa ko umugore we Rihanna agira akazi kenshi akajya gukorera kure yo mu rugo, Asap ahita asubika imishinga yarimo akora ako kanya ubundi akajya kwita ku bana ni cyane ko avuga ko yiteguye kureka Buri kimwe cyose ku bw’inyungu z’umuryango we.
Asap agakomeza avugako nta kintu muri ubu buzima kimushimisha nk’abana be ngo bityo ko rwose yiteguye gutamba ibitambo byose bishoboka Ariko akabitaho uko bikwiye bitabaye ngombwa ko haruwo abaza inshingano zo kwita ku bana be.
Inshuro nyinshi mu ruhame Asap ndetse na Rihanna bagaragara bateruye abana babo babiri ba bahungu ndetse bikaba ari ibintu byishimirwa n’abafana bibi byamamare. Aba bombi bamaze imyaka 12 bakundana Ariko bakaba barabanye nk’umugabo n’umugore mu mwaka w’i 2021, Imana yahaye umugisha urukundo ndetse n’urugo rwabo aho bafitanye abana babiri ba bahungu ; RZA na RIOT.
UMUSOZO!
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *