Social Mula uri mu bahanzi bamaze kubaka izina mu Rwanda, yagaragaje ko King James ari umwe mu bantu bamubaye hafi ubwo yatangiraga urugendo rwe rw’umuziki ndetse akanamushyigikira cyane ubwo yakoraga indirimbo yise ‘Abanyakigali’ yatumye izina rye rikomera.
Yabigarutseho aho yari abajijwe ahavuye igitekerezo cyo gushyira uyu muhanzi muri iyi ndirimbo yise ‘Abanyakigali’ iri mu zo yatangiriyeho ikanamumenyekanisha cyane.
Ati “Navuga ko ari mu bahanzi bamfashe akaboko ngitangira umuziki, yanyeretse ko bishoboka. Acyumva indirimbo yanjye yitwa ‘Abanyakigali’ yarayikunze, yari afite igitaramo muri Amerika ariko ndabyibuka icyo gihe yansigiye ubutumwa avuga ati iyi ndirimbo nayikunze. Nakurikiye ikiganiro yari yakoze ariko ako kantu kansigaye mu mutwe.”
Avuga ko King James yabajijwe indirimbo yari akunze muri iyo minsi, mu gusubiza avuga ari Abanyakigali, yari iri mu ziri guca ibintu kuri radiyo zitandukanye mu Rwanda.
Ati “Icyo gihe baramubajije bati indirimbo ukunda ni iyihe ati ndi gukunda indirimbo yitwa Abanyakigali y’umuhanzi mushya witwa Social Mula, icyo gihe hari mu 2013. Byaranshimishije. Kumva umuhanzi nka King James yishimira indirimbo yawe mutari muziranye nahise mvuga nti bya bintu birashoboka. Agarutse nibuka ko nakoranaga n’abagabo barimo David Bayingana, Muyoboke Alex na Twahirwa Theo muri Decent Entertainment ndababwira nti mfite amakuru y’uko uyu mugabo akunda iki gihangano.”
Mula avuga ko aribwo yegereye abo bakoranaga muri Decent Entertainment, akababwira ko bifashishije King James muri iyi ndirimbo byaba byiza kurushaho, abandi baramwegera biza kurangira agiye mu mashusho yayo.
Ati “Hari muri Kamena muri Nzeri nibwo amashusho yasohotse ariko nabwiye aba bagabo ko James numvise iyi ndirimbo yayikunze twamwifashisha. Tino nawe akaba umuhungu w’i Gikondo wankunze kuva kera. Nawe ari mu bantu bahoze banshyigikira kuva kera, kubimubwira icyo gihe ntabwo byagoranye.”
Social Mula yemeza ko ‘Abanyakigali’ yagaragayemo King James na MC Tino ayifata nk’ifite ikintu kinini yahinduye ku buzima bwe, kuko izina rye rizwi uyu munsi ahanini ariyo ryaturutseho.
Uyu muhanzi amaze iminsi mike ashyize hanze album nshya yise ‘Confidence’ igizwe n’indirimbo 12.
Social Mula agaragaza ko King James yamufashije mu muziki we
Social Mula avuga ko King James ari umwe mu bantu ashimira bamubaye hafi agitangira umuziki

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *