Suède: Ambasaderi Diane Gashumba yanyuzwe no kuba umwe mu bataramiwe na The Ben ‘umuhanzi akunda’
Yanditswe: Monday 18, Aug 2025
Ambasaderi w’u Rwanda muri Suède, Dr. Diane Gashumba, yashimye uburyo igitaramo cyaririmbyemo Mugisha Benjamin [The Ben] cyabereye muri Suède cyagenze, cyasusurukije Abanyarwanda n’inshuti zabo baba mu bihugu bitandukanye by’Amajyaruguru y’u Burayi.
Iki gitaramo cyiswe ’Umuganura Harvest Fest’ cyabereye ahitwa ’Eventhallen Ole Deviks Vei 10, ku wa 16- 17 Kanama 2025, cyahuje Abanyarwanda baba mu bihugu bitandukanye by’Amajyaruguru y’u Burayi, bafatanyije kwizihiza Umuganura, umunsi ngarukamwaka w’ingenzi mu muco nyarwanda. Ibirori byabereye muri Norway byitabiriwe n’abantu amagana baturutse mu bihugu birimo Denmark, Sweden, Finland na Norway ubwabyo, ndetse n’inshuti z’u Rwanda hamwe n’abadipolomate bashinzwe muri ako karere.
Umuganura umaze igihe wizihizwa mu Rwanda nk’ikirango cy’ubumwe, ishimwe no gusangira ibyo abaturage bagezeho. Kuri ubu, uretse kuba igikorwa cy’umuco, wagiye ushyirwaho agaciro nk’ahantu Abanyarwanda bahurira baganira ku iterambere ry’igihugu cyabo n’uburyo bashobora kurushaho kugiteza imbere.
Ni muri urwo rwego Abanyarwanda baba mu Majyaruguru y’u Burayi, bafatanyije n’inzego za Leta, by’umwihariko Ikigo cy’Ubwiteganyirize bw’Abanyarwanda (RSSB), bizihije uyu munsi, basangira ibyo bamaze kugeraho ndetse banaganira ku mahirwe mashya abarindiriye binyuze muri gahunda za Leta zirimo Ejo Heza n’Imiturire myiza.
Muri ibi birori byuzuyemo umuco n’ibiganiro ku iterambere, hanabayeho umwanya wo kwishima binyuze mu muziki. Ku rubyiniro hageze abahanzi batandukanye barimo: The Ben, umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda no hanze yarwo, umaze kuba icyitegererezo mu bahanzi nyarwanda batuye mu mahanga.
Itorero Indahemuka rikorera muri Finland, Itorero ry’abana n’ababyeyi b’Abanyarwanda baba muri Norway, Umuhanzi ukibyiruka uba muri Sweden Joni Boy Debande, ndetse n’Umunya-Nigeria Anthony Sky.
Ibyishimo byari byose ubwo The Ben yageraga ku rubyiniro, akabyinisha abitabiriye, agasubiramo zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe cyane. Mu rwego rwo kwereka abafana be ko abafata nk’umuryango, yanabafatiye amashusho ku rubyiniriro, nk’urwibutso rw’iki gitaramo cy’Umuganura.
Kuri Diane Gashumba: “Byari ibirori by’umwihariko”
Ambasaderi w’u Rwanda muri Suède, Dr. Diane Gashumba, wari mu bitabiriye, ntiyahishe ibyishimo bye byo kuba yarataramiwe n’umuhanzi akunda cyane.
Abinyujije kuri konti ze za X na Instagram, yashimangiye ko iki gitaramo cyasize ishusho idasanzwe mu mitima y’abitabiriye.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize ati “The Ben, umuhanzi nkunda cyane, ari mu Majyaruguru y’u Burayi kandi yacanye urumuri i Norway ku buryo budasanzwe. Mu birori by’Umuganura 2025, ijwi rye ntiyari indirimbo gusa. Ryari urwibutso, ishema n’urugo bipfundikiye mu ndirimbo.”
Akomeza ati “Ntibyari igitaramo gusa. Byari ibirori by’akataraboneka! Byari byuzuye akanyamuneza hamwe n’Abanyarwanda baba muri Denmark, Norway, Finland na Sweden, abatuye muri Diaspora y’Afurika, inshuti z’u Rwanda ndetse n’abadipolomate bashinzwe muri Norway bose bahuriye munsi y’igisenge kimwe.
Asoza agira ati “Kandi kugira ngo ibyishimo bisigire abantu indangagaciro, RSSB yazanye ubutumwa bukomeye: isezerano ry’ejo hazaza heza, binyuze muri gahunda ya Ejo Heza yo kwizigamira igihe kirekire, ndetse n’umushinga w’imiturire uzafasha kubaka ejo hazaza hizewe ku Banyarwanda aho bari hose ku Isi.Twaririmbye, turabyina, Twanyuzwe, tunatekereza kuri ejo hazaza.”
Ibi birori by’Umuganura 2025 byongeye kwibutsa ko diaspora nyarwanda ikomeje kuba isoko y’imbaraga z’ubumwe, ishema ry’umuco n’iterambere ry’igihugu.
Abitabiriye bahamije ko umuco wo guhuza imbaraga no gusangira ibyo bagezeho ari indangagaciro zizatuma u Rwanda rukomeza gutera imbere mu bihe bizaza. Nyuma y’iki gitaramo, The Ben ari kwitegura kuririmba mu gitaramo ’Music in Space’ kizabera muri Camp Kigali, ku wa Gatandatu tariki 23 Kanama 2025, azahuriramo n’abarimo Kenny Sol, Ariel Wayz, Bushali, Vampino wo muri Uganda, Boohle wo muri Afurika y’Epfo n’abandi.
The Ben yishimiye abafana be muri Norway yihariye umwanya wo kubafata amashusho nk’urwibutso rw’iki gitaramo cy’Umuganura
Amb. Diane Gashumba hamwe n’Abanyarwanda baba mu Majyaruguru y’u Burayi, bishimira Umuganura n’ubumwe bubahuza n’igihugu cyabo
Abanyarwanda n’inshuti zabo baturutse mu bihugu bitandukanye by’Amajyaruguru y’u Burayi, bateraniye hamwe mu kwishimira Umuganura, basangira ibyo bagezeho



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *